Young Grace amaze imyaka 2 ahugiye mu buhinzi bw'ibirayi n'imboga

Grace Abayizera umaze imyaka irenga 10 amenyekanye mu muziki nya Rwanda nka Young Grace, yavuze ko mu myaka ibiri amaze asa n'utagaragara akora ibihangano, yarahugiye mu guhiga ubuzima mu bindi bikorwa birimo Ubuhinzi.

kwamamaza

Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025 mu kiganiro Sunday Night Show cya Televiziyo Isango Star aho abanyamakuru baribamubajije ku cyatumye amara igihe kinini adasohora indirimo, uyu mu Raperi ufite ibigwi mu muziki w'u Rwanda abasubiza ko biba bikenewe ko umuntu agira ibindi bikorwa byo ku ruhande bimwunganira mu buzima (Side hasles).

Umunyamakuru: "Haciye igihe kinini kandi natwe hano ni nko mu rugo ariko ntiduheruka kukwakira,... Young Grace bite waruri hehe?"

Young Grace: "Narimaze iminsi mpugiye mu zindi business zitandukanye n'umuziki, harimo ubuhinzi, harimo ibijyanye n'imyambaro, mfite na business yo kwambika abantu Imikenyero, so rero narimaze iminsi mpugiye muri ibyo ngira ngo mbihe umurongo, hanyuma ngaruke mu muziki mfite umwanya uhagije. ...erega buriya mu buzima uba ugomba kugira udu side hasles"

Umunyamakuru: "uhinga iki se, wabitangiye ryari, ubukorera he?"

Young Grace: "Mpinga ibirayi, karoti n'ibitunguru mu ntara y'uburengerazuba iwacu i Rubavu. .. nabitangiye muri 2023"

Abajijwe ku cyamuteye kuyoboka ubuhinzi, Young Grace yavuze ko byaturutse ku kuba ubuzima abayemo bukomeje kugenda buhenda kuko n'inshingano afite zigenda ziba nyinshi.

"Kubera ko usanga Inshingano zitangiye kuba nyinshi cyane, rero uba ugomba gushaka n'ahantu henshi ukura kugira ngo ubashe kwishyura ziriya bills zose... umuntu wangiriye inama ni umubyeyi wanjye, nabonaga abikora kandi nkabona bikunda cyane rero nanjye ubu byamaze kujya ku murongo." Young Grace.

Young Grace aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa PAAA yakoranye na Papa Cyangwe.

Uretse Young Grace, abahanzi nyarwanda bakomeje gushakishiriza mu bikorwa bitandukanye n'umuziki, aho Amag The Black ari mu buhinzi n'ubworozi bw'inkoko, Fireman ni umuranga w'inzu n'ibibanza, King James ni umushoramari mu bushabitsi butandukanye, n'abandi.

Indirimbo Paaa ya Young Grace na Papa Cyangwe

Amafoto

 Aug 11, 2025 - 10:54