
Trump yasabye ibiganiro byihuse kuri Groenland, ahakana gukoresha ingufu za gisirikare
Jan 21, 2026 - 18:48
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasabye ko habaho ibiganiro byihuse bigamije ko Amerika igura Groenland, ubwo yari Davos mu Busuwisi mu Nama Mpuzamahanga y’Ubukungu (WEF) ku wa gatatu, ku wa 21 Mutarama (01) 2026. Yavuze ko Amerika ikeneye Groenland kubera impamvu z’umutekano wayo n’uw’isi, ariko ahakana ko yakoresha ingufu za gisirikare. Ni mu gihe Ubufaransa, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE) n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) bagaragaje impungenge ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’ubusugire bw’ibihugu.
kwamamaza
Mu ijambo rikomeye yagejeje ku bitabiriye Inama, Donald Trump yongeye gushimangira ko Amerika ari yo yonyine ishoboye kurinda Groenland, ikirwa cyigenga kigenzurwa na Danemark iri mu karere ka Arctique. Yasabye ko hafungurwa ibiganiro byihuse bigamije kuganira ku kuba Amerika yakwegurirwa iki kirwa, avuga ko ibyo byaba ingirakamaro ku Burayi, ku isi no kuri Amerika.
Trump yavuze ko nubwo hari abibwira ko ashobora gukoresha ingufu za gisirikare, atabikeneye kandi atazabikora. Yashimangiye ko inzira ashaka ari iya dipolomasi. Ibi yabigarutseho kandi mu kiganiro n’abanyamakuru muri White House, aho yavuze ko Groenland ifite akamaro kanini mu mutekano wa Amerika n’uw’isi muri rusange.

Aya magambo yahise atuma Uburayi bwivuguruza. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaburiye kuri politiki y’itegeko ry’ufite imbaraga, ashimangira ko Uburayi bugomba guhitamo kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’ubusugire bw’ibihugu kurusha “ubugizi bwa nabi n’iterabwoba.”
Ubufaransa bwavuze ko bwiteguye kugira uruhare mu gutanga myitozo ya gisirikare ya OTAN muri Groenland, mu rwego rwo kugaragaza ubumwe n’umutekano.
Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, na we yibasiye abayobozi basuzugura amategeko mpuzamahanga. Yavuze ko ibyo bishobora gusenya gahunda y’isi ishingiye ku mategeko no gutanga urugero rubi.
Perezida wa Banki Nkuru y’Uburayi (BCE), Christine Lagarde, yavuze ko imyitwarire ya Amerika idasanzwe ku bafatanyabikorwa bayo, asaba ubumwe n’icyemezo gihamye cy'Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi.
Gusa kugeza ubu, amagambo ya Trump akomeje no kugira ingaruka ku masoko y’imari ku isi, aho agaciro k'imigabane ku masoko y'imari n'imigabane mu bihugu by'Uburayi kuko agaciro k'umugabane kamanutse.
Ibihugu bigize EU byasabwe gushyira hamwe bikunda ubumwe ndetse bigakorera hamwe ndetse ntibigire icyo bivuga ku bintu byose bisa n'ubushotoranyi byavugwa na Trump, ahubwo bigashyira imbere gukora gusa.
Muri Groenland ubwaho, abayobozi n’abaturage batangaje ko bagomba kwitegura ibitewro bya gisirikare bashobora kugabwaho na Amerika, nubwo Trump yahakanye ibyo gukoresha ingufu za gisirikare.
Groenland iherereye mu gace kihariye ndetse ubuyobozi bwaho buvuga ko bituma igira amabuye y'agaciro yihariye ugereranyije n'ibindi bice by'Isi, ndetse ari nayo mpamvu Amerika ishaka kuhiyegurira.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


