Trump yirukanye umuyobozi ataramara ukwezi amushyize mu nshingano

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirukanye Susan Monarez wari uherutse gushyirwa ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC), ataramara ukwezi mu nshingano ze.

kwamamaza

Uku kwirukanwa kwatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanatma (08), nyuma y'amakimbirane yabaye hagati ya Montarez na Minisitiri w’Ubuzima Robert Kennedy Jr., usanzwe uzwiho kurwanya inkingo. Amakuru aturuka muri Washington Post avuga ko Monarez yanze gushyigikira impinduka zafashwe nk’iza politiki, zidashingiye kuri siyansi, yashakaga gushyirwa mu mikorere ya CDC.

White House yatangaje ko Monarez atumva umushinga wa Perezida, ndetse ko ngo yari yabanje kumenyesha ko ashaka kwegura, ariko nyuma akisubiraho. Ariko abamwunganira mu mategeko bahakanye ibi, bavuga ko atigeze yegura cyangwa ngo ahabwe inyandiko imusezerera mu kazi, ahubwo ko ari uburyo bwo gucecekesha inzobere zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Trump.

Nyuma yo kwirukanwa, Demetre Daskalakis, umuyobozi ukomeye muri CDC, na we yahise asezera, avuga ko adashobora gukomeza gukorana n’ubuyobozi bushyira imbere politiki aho gushyira imbere ibipimo bya siyansi. Hari n’abandi bayobozi bane b’inzego zikomeye muri CDC barimo abashinzwe indwara z’ibyorezo, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, n’abakurikirana imibare n’ubushakashatsi.

Kuva Robert Kennedy Jr. yagera ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima, hagiye havugwa ingamba nyinshi zitavugwaho rumwe: kwirukana abagize inama ngishwanama ku by'inkingo bose uko bari 17 hagasyirwamo abandi nabo bazwiho kurwanya inkingo. Habayeho kandi guhagarika imishinga 22  y'ubushakashatsi ku nkingo za mRNA yari ifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari. Iyi mishinga yari ihuriweho n'amasosiyete atatu akomeye nka Pfizer. Hari kandi no kugabanya imishinga ikurikirana ibitera indwara zituruka ku biribwa yakorwaga na Minisiteri igmfite ubuhinzi mu nshingano zayo na FDA.

Hari abakozi bari hagati ya 500 na 600 birukanywe nyuma yo kwandikira Minisitiri w'ubuzima Kenedy Jr nyuma y'iraswa ry'umupolisi ku biro bya CDC, warashwe n'umuntu wavugaga ko yatewe agahinda gakabije n'inkingo maze Dr Monarez agategura ikiganiri n'itangazamakuru, igihe cyagombaga kubera nibwo yahamagawe na Minisitiri Robert Kennedy Jr, ari nabyo byavuyemo amakimbirane twavuzeho haruguru.

Abahanga n’abakozi ba CDC bemeza ko ibi ari ugusenya inzego z’ubuzima rusange no gushyira mu kaga ubuzima bw’Abanyamerika.

Abunganira Susan Monarez bagize bati: “Si ikibazo cy’umuyobozi umwe gusa, ahubwo ni uburyo bwo gusenya inzego z’ubuzima, gucecekesha inzobere no gushyira ubuzima bw’abaturage mu maboko ya politiki.”

Uku kwirukanwa  ku batavuga rumwe na Politiki ya Trump ni ubutumwa bw’uko uwo ari we wese utavuga rumwe n’imikorere mishya ya White House ashobora gucecekeshwa.

Abunganira Dr Monarez basabye amanyamerika kwifatanya nawe, ntibabifate nkaho ari ikibazo cye gusa.

@rfi

 Aug 29, 2025 - 10:29