
Guinée-Bissau: Embaló wahiritswe ku butegetsi yajyanwe muri Sénégal
Nov 28, 2025 - 09:24
Perezida Umaro Sissoco Embaló wahiritswe ku butegetsi yajyanwe i Dakar n'indege , RFI ivuga ko yoherejwe n'umuryango Cédéao. Ibi byabaye nyuma gato yaho Gen Horta N’Tang wari ukuriye ingabo zirwanira ku butaka arahiriye kuyobora inzibacyuho y’umwaka umwe, ibintu byinjije Guinée-Bissau mu rujijo rw'ahazaza muri politiki n’umutekano.
kwamamaza
Ku wa Kane, ku wa 27 Ugushyingo (11) 2025, nibwo Perezida Embaló yagejejwe muri Sénégal mu ndege yihariye yatanzwe na Cédéao, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sénégal ivuga ko yahageze amahoro.
Ibi igihugu kiri ku biganza Gen Horta N’Tang, warahiriye kuyobora inzibacyuho ndetse no kuyobora igisirikare mu muhango mugufi wabereye ku ngoro y’igisirikare urinzwe bikomeye.
Sénégal, yari itaravuga ku ihirikwa ry’ubutegetsi uri Guinée-Bissau hamwe n’abayobozi b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Cédéao, bahise babyamagana ndetse bategura n' itsinda rito ryo gukora ubuhuza rigomba kwerekezwa mu murwa mukuru Bissau.
RFI yatangaje ko Perezida Bassirou Diomaye Faye yakomeje kuvugana n’impande zose kugira ngo habeho irekurwa rya Embaló n’abandi banyapolitiki bari batawe muri yombi.
Mu gihugu imbere, ibintu biracyari mu gihirahiro. Igisirikare cyafunze ibikorwa byose byo kwigaragambya, kigerageza kugarura ituze. Cyatangaje ko ibikorwa bya leta, ibyigenga, amashuri n’ubucuruzi bifungurwa kuri uyu wa Gatanu, nubwo icyerekezo cya politiki y’ahazaza h'igihugu bikiri nk'amayobera ku ruhande rw'abaturage.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


