
Bukavu: ibisasu byahitanye benshi mu bitabiriye inama y’ubuyobozi bwa AFC/M23
Feb 27, 2025 - 16:56
Abantu 13 nibo bamenyekanye ko bapfuye, abandi barenga 65 barakomereka ubwo bari bitabiriye inama y'ubuyobozi bwa AFC/M23 yaberaga ahazwi nka Place du 24 (Place de l'Independance). Ubuyobozi bw'iri huriro bwashinje Leta ya RD Congo kugaba iki gitero mu basivile.
kwamamaza
Yifashishijwe urukuta rwe rwa X, Bertrand Bisimwa; umuyobozi wungirije wa AFC/M23, wari ahatewe ibi bisasu, yemeje ko benshi bapfuye, n’abandi barakomereka. Ashinja ubutegetsi bwa Leta ya RD Congo kugaba iki gitero.
Avuga ko ibisasu byatewe mu baturage ubwo inama yarimaze gusozwa, benshi b’inzirakarengane bakahasiga ubuzima n’abandi bagakomereka.
Itangazo rya AFC/M23 ryatangaje ko abantu 13 aribo bahasize ubuzima, naho abarenga 65 bagakomereka barimo 5 bakomeretse bikomeye. Mu bapfuye harimo umwe mu baturikije igisasu Gusa hari abavuga ko umubare w'abapfuye ushobora kugenda wiyongera.
AFC/M23 yatangaje ko abagabye iki gitero ari babiri kandi uretse uwahasize ubuzima bamaze gutabwa muri yombi.
BBC yatangaje ko umunyamakuru wayo wakurikiranaga iyi nama I Bukavu, yavuze ko bishoboka kuba yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi icumi. Yavuze ko yumvise guturika kurenze kumwe, maze abantu bagakwirwa imishwaho birukira ahatandukanye.
Icyakora we yemeza ko yabonye imirambo irenga itanu y'abantu bapfuye n'inkomere nyinshi. Gusa bivugwa ko imibare y'abapfuye ishobora kwiyongera, cyane ko ishusho nyayo y'ibyabaye ntabwo itarasobanuka.
Bertrand Bisimwa yatangaje ko ibyabaye i Bukavu ari ubwicanyi bw'ubutegetsi bwa Tshisekedi ndetse wari “umugambi washyizwe mu bikorwa nyuma y'ibyatangajwe ejo ku mbuga nkoranyambaga byo kwibasira abaturage bazajya muri 'meeting' ya AFC/M23".

Kugeza ubu, Leta ya RD Congo ntacyo iratangaza, nubwo hari amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ibi bitero byagabwe n’ingabo z’Uburundi ku mugambi uhuriweho na Kinshasa.
Avuga ko habayeho kurasa hifashishijwe drone ariko zigahagarikwa ndetse nyuma haza abiyahuzi barimo umugore bari bafite ibyo biturika.
Muri iyi nama Corneille Nangaa yari amaze kubwira imbaga yari abari aho ko umutwe akuriye uzakomeza ugafata umujyi wa Uvira ugakomeza na Fizi.
Yavuze kandi ko mu gihe cy'icyumweru, niba banki ziri mu duce bagenzura zidafunguye imiryango bazafata ibyemezo birimo kuba baha uburenganzira izindi banki.
Nangaa yari amaze kandi kubwira abaturage ba Bukavu ko mu masaha 48 baza kumenyeshwa abategetsi bashya b'intara ya Kivu y'Epfo mu duce bagenzura harimo n'umujyi wa Bukavu.
Nimugihe Perezida Felix Tshisekedi wa RD Congo yaraye ategetse Guverineri Jean-Jacques Purusi wa Kivu y’Epfo kujya gutegekera Uvira.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


