
ONU yongeye gushinja Israeli gukora jenoside muri Gaza
Sep 16, 2025 - 11:34
Komisiyo mpuzamahanga yigenga y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza yatangaje ko Israeli iri gukora jenoside muri Gaza kuva ku ya 7 Ukwakira (10) 2023, igamije kurandura Abanyapalestina.
kwamamaza
Ibi yabitangaje ku wa kabiri, ku wa 16 Nzeri (09) 2025. Perezidante w’iyi Komisiyo yavuze ko "twageze ku mwanzuro ko jenoside iri kuba muri Gaza kandi ikomeje kuba, kandi ko uruhare rwayo ruri ku gihugu cya Israeli."
Israeli yahise yamagana ibyatangajwe n'iyi komisiyo, ibyita “ibinyoma kandi byujuje uburyarya”. Si ubwa mbere Israel ishinjwe ibikorwa nk’ibi; ndetse yigeze no kuregwa mu rukiko mpuzamahanga rwa ICC ku byaha by’intambara ariko igihe cyose yakomeje kubihakana.
Uyu mwanzuro wa ONU ugaragaza impungenge zikomeye ku buzima n’umutekano w’abasivile bo muri Gaza, ndetse ukerekana ubukana bw’intambara n’ingaruka zayo ku banyantege nke bari hagati y'urupfu no gukira kubera ibitero bikomeye bikomeje muri Gaza, by'umwihariko mu mujyi wa Gaza aho Israeli ivuga ko ari ho hari abarwanyi ba Hamas.
Ni mu gihe kandi amahanga n'imiryango y'abafite ababo bakiri ingwate za Hamas bavuga ko ibitwro bya IDF bishyira mu kaga abanya-Israeli bagera muri 20 bakiri bazima muri 49 bakiri mu maboko y'uyu mutwe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


