
Kutagira imisarane n’ubuke bw’amazi meza bikomeje gutiza umurindi Cholera mu Burundi
Oct 7, 2025 - 13:11
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Burundi ryatangaje ko iki gihugu cyugarijwe n’ikwirakwira ry’indwara ya Cholera mu murwa mukuru w'ubukungu wa Bujumbura no mu Ntara ya Cibitoke, bitewe n’ubuke bw’amazi meza n’ingo zidafite imisarane itujuje ubuziranenge. Ni mugihe kuva uyu mwaka utangiye, abarwayi ba Cholera bamaze kurenga igihumbi mu gihe abandi batandatu bamaze guhitanwa n’iyi ndwara.
kwamamaza
Intara ya Bujumbura yashyizeho ingamba zirimo kubuza abantu kuramukanya bahana amaboko no gusaba buri rugo kugira umusarane wujuje ubuziranenge no gutegura amazi meza n'isabune yo gukaraba.
Mu kwezi gushize, ikigo Médecins Sans Frontières cyatangaje ko Cholera irimo gukwirakwira vuba cyane mu Cibitoke, aho mu byumweru bibiri bya mbere by’uko kwezi abantu hafi 200 bashyizwe mu bitaro.
Abategetsi ba minisiteri y’Ubuzima bavuga ko imibare y’abarwayi ba Korera mu kwezi gushize kwa cyenda iruta iyo mu myaka itanu ishize. Minisiteri yasohoye amatangazo ihamagarira abaturage uko bakwirinda iyi ndwara, akayashyira ku maradio atandukanye mu Bujumbura n’inkengero zayo.
OMS iri gufasha gutanga amahema ku bitaro bya Prince Régent Charles kugira ngo bibashe kwakira abarwayi benshi. Amakuru dukesha BBC avuga ko ibi bitaro byugarijwe n’umubare munini w’abafite ibimenyetso bya Cholera.
Mu itangazo ry’ejo ku wa mbere, umukuru w’intara ya Bujumbura, Aloys Ndayikengurukiye, yasabye buri rugo guteganya amazi meza n’isabuni byo gukaraba. Yasabye kandi REGIDESO; ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi meza, gutanga amazi ahagije ku baturage, cyane cyane ku mavomo rusange.
Abaturage benshi ntibafite imisarane mu ngo zabo bigatuma bituma ku gasozi, imyanda ikajya mu migezi. Ibura ry'amazi rituma abaturage bavoma amazi yo mu migezi ariko udukoko dutera Cholera; ikaba imwe mu mpamvu ituma ikwirakwira mu baturage kubera ubukene bw'amazi meza.
Ikigo cy’Ubumwe bwa Afurika cyo gukumira indwara (Africa CDC) kivuga ko abanduye Cholera muri Afurika bitezwe kurenga 300,000 muri uyu mwaka, inshuro eshatu ugereranyije na 2022, kandi ko iyi ndwara iri kwica ku kigero cya 2.1%. Ni mu gihe Cholera ikomeje kwiyongera vuba mu Burundi, ibindi bihugu nka Chad na Sudani nabyo bikaba bicyibasiwe, nubwo mu bice bimwe byagabanutseho 40%.
Mu guhangana n’iyi ndwara, intara ya Bujumbura yasabye abaturage kwirinda gutembereza ibyo kurya bihiye ku mihanda. Yanavuze ko abarekurira imyanda iva mu misarane mu miferege bazahanwa.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


