Agahenge kavuzwe na Trump kemejwe na Iran nyuma y'ibitero, Israel iryumaho

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Israel na Iran bemeranyije guhagarika imirwano nyuma y’iminsi 12 y’intambara ikaze hagati y’impande zombi, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, itariki ya 24 Kamena 2025. Ibi byatangajwe mu gihe ubukana bw’intambara bwari bumaze kugera ku rwego ruteye impungenge, aho Iran yari imaze kugaba igitero ku nkambi ya gisirikare y’Abanyamerika iherereye muri Qatar ariko kikaburizwamo.

kwamamaza

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Trump yatangaje ko “Agahenge katangiye gukurikizwa”, yongeraho ati: “ Ndabasabye, ntimubirengeho.” Ni ubutumwa bwasobanuye ko impande zombi zanyuze mu biganiro byihuse n’ubuhuza bwa White House, bikabera rimwe ku ruhande rwa Iran na Israel. Perezida Trump yavuze ko “impande zombi zansabye amahoro, icyarimwe, mpita menya ko igihe cyari kigeze.”

Aka gahenge, katangiye kubahirizwa ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo i Tehran (4h TU), kahise gashimangirwa n’itangazo rya televiziyo ya Leta ya Iran (Press TV), ryemeza ko Iran ihagaritse ibitero byayo “guhera saa kumi n’ebyiri, nyuma yo kurangiza ibikorwa byo kwihorera.”

Iran yemeje agahenge nyuma yo kohereza uruhererekane rw'ibisasu muri Israel byahitanye nibura abantu batatu mu mujyi wa Be’er Sheva, ndetse ibikora nyuma y'itangazo rya Perezida Trump

Uretse ibyo bitero kuri Israel, Iran yari imaze no kugaba igitero ku nkambi y’ingabo za Amerika ya Al-Udeid iherereye muri Qatar, igikorwa cyafashwe nk’icyashoboraga kubyutsa intambara y’akarere yose. Qatar, yakiriye icyo gitero nk’ikivogera ubusugire bwayo, yahise ijya mu biganiro n’impande zombi, isaba Amerika gukora ibishoboka byose ngo irinde ko ibihugu by’Abasilamu bisubira mu ntambara ikomeye y'akarere.

Ibi biganiro bya Amerika na Qatar nibyo byafunguye inzira y’ubuvugizi bwahuje Trump n’abayobozi ba Iran na Israel mu masaha make yakurikiyeho.

Ku ruhande rwa Amerika, umuyobozi wo muri White House (utatangajwe amazina kubera umutekano we) yavuze ko Trump yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’Israel, Benjamin Netanyahu, mu gihe Visi Perezida JD Vance we yari muri gahunda y’ibiganiro bihamye n’abayobozi bo muri Iran. Ni byo byagize uruhare rukomeye mu gutegura aka gahenge katangajwe mu buryo bwa politiki, nubwo katasinyweho ku mugaragaro.

Iran, biciye kuri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi, yemeje ko “nta masezerano yanditse arabaho”, ariko ashimangira ko “imirwano yahagaze” igihe cyose Israel nayo yahagarika ibikorwa byayo.

Yasobanuye ko ibikorwa bya gisirikare “byarangiye saa kumi n’ebyiri”, ashimangira ko icyo gihe Iran yari imaze “guha isomo rikwiye” Israel.

Kugeza ubu, ku ruhande rwa Israel ntacyo ruratangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’ibyavuzwe na Trump cyangwa Iran. Ibi nabyo byongeye guteza urujijo ku buryo agahenge kubahirizwa, nubwo ibikorwa bya gisirikare byagabanutse mu buryo bugaragara.

Aka gahenge kishimiwe n'ibihugu bitandukanye bidimo nka Jordan, Koweit, n'ibindi by'abarabu.

Abasesenguzi mpuzamahanga bemeza ko aka gahenge gashobora kuba ari intangiriro y’inzira igana ku mahoro, ariko nanone hakirimo za  birantega kuko nta masezerano ahari yasinyweho n’impande zihanganye.

Umuryango w’Abibumbye wasabye ko haba ibiganiro bihamye bishobora gutuma agahenge gahinduka amasezerano nyayo.

Gusa nanone bakurikiranira hafi ibibera hirya no hino ku isi bavuga ko amahoro arambye azaterwa n'ubushake n’ubwizerane bw’impande zombi bwo kutongera gusubira mu mirwano.

@rfi, reuters, Al Jazeera, CNN, the guardian....

 Jun 24, 2025 - 08:24