Trump yatangaje ko Iran yasabye ko gukurirwaho ibihano kubera gahunda ya Nikeleyeri

Perezida Donald Trump yatangaje ko Iran yasabye ko Amerika iyikuriraho ibihano bikarishye yayifatiye, avuga ko na we yiteguye kongera kujya mu biganiro nqyo. Ni mu gihe yemeza ko gahunda ya nucléaire ya Tehran yangiritse cyane kubera ibitero bya Amerika byo muri Kamena (06)2025.

kwamamaza

Iby'ubu busabe bwa Iran byagarutsweho ku wa 6 Ugushyingo (11) uyu mwaka, ubwo Trump yagiranaga ibiganiro n’abayobozi bo mu bihugu by’Aziya yo hagati. Yashimangiye ko ibihano bikomeye Amerika yafatiye Iran bikomeje kuyibangamira mu bikorwa byayo by’imbere mu gihugu yaba mu rwego rw'ubukungu n’igisirikare. Yavuze ko Washington ishobora kwiga ku busabe bwa Tehran, ariko igihe nikigera.

Trump yongeyeho ko Iran itagihangayikishije mu burasirazuba bwo hagati nk’uko byahoze, ndetse ko gahunda yayo ya nucléaire yagabanyirijwe ubushobozi cyane n’ibitero bya Amerika byo mu mpeshyi y'uyu mwaka, mu ntambara y'iminsi 12 yatangijwe na Israeli.

Ubusanzwe Amerika yafatiwe Iran ibihano kuva mu 1979 nyuma y'impinduramatwara ya Kisilamu kandi Trump amaze kongeraho ibindi bihano kuva yagaruka ku butegetsi muri Mutarama.

Iran ishinjwa gushaka gukora ibitwaro kirimbuzi, yihishe inyuma yo gutunganya ingufu za Nikeleyeri ivuga ko ikorerwa mu buryo bw'amashanyarazi n'ibindi bitari ugukora ibisasu kirimbuzi. Gusa Amerika, Ibihugu by'i Burayi na Israeli biyishinja gushaka gukora ingufu kirimbuzi.

 Nov 7, 2025 - 10:36