EU irashaka amasezerano arambye mu by'ubukungu n'Ubuhinde kurusha Uburusiya n'Ubushinwa

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) watangaje ko ushaka ko amasezerano y’ubucuruzi arambye hagati yayo n'Ubuhinde ajyaho mbere y’uko uyu mwaka urangira. Ni mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu bukungu ndetse no guhangana n’uruhare rw'Uburusiya n'Uburusiya.

kwamamaza

Ushinzwe Komisiyo y’Uburayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko amasezerano y’ubucuruzi n’Ubuhinde azafasha kongera imikoranire y’ubukungu, guhindura imiyoboro y’ibicuruzwa no guteza imbere ubufatanye mu ikoranabuhanga, ingabo n’imihindagurikire y’ikirere.

Von der Leyen yavuze ko EU igomba gushaka amasezerano y’ubucuruzi n’ibindi bihugu nk'Ubuhinde, cyane cyane mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byinjira muri Amerika byazamutse.

Yagize ati: “Turifuza gusinya amasezerano n'Ubuhinde uyu mwaka.” Yongeyeho ko Minisitiri w’Intebe w'iki gihugu, Narendra Modi, yamwizeje ko azashyigikira iyi ntego mu biganiro biherutse kubahuza bombi.

EU iri kuganira kandi ku masezerano y’ubucuruzi n’ibindi bihugu birimo Afurika y’Epfo, Malaysia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibindi.

Imbogamizi mu bufatanye

Maros Sefcovic, ushinzwe ubucuruzi muri EU, yavuze ko ari ngombwa gushimangira umubano n’ibihugu bitandukanye, kuko icyuho gishobora gukurwaho n'Ubushinwa n’ibindi bihugu.

Yagaragaje ko EU ari umufatanyabikorwa ukomeye w’ubucuruzi w'Ubuhinde, aho ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi bwazamutse ku kigero cya 90% mu myaka icumi ishize.

Ibi bibaye mugihe umubano hagati ya Amerika n'Ubuhinde wajemo uruntu runtu, nyuma y’uko Perezida Donald Trump azamuriye imisoro ku bicuruzwa byinshi biva mu Buhinde kugera kuri 50%, nk’igisubizo cyo kugura ibikomoka kurimpeteroli n'ifumbire mva ruganda mu Burusiya.

Kaja Kallas, umudiplomate mukuru wa EU, yavuze ko kubaka umubano ukomeye n'Ubuhinde bishobora gutinda kubera uruhare iki gihugu giherutse kugira mu myitozo ya gisirikare yateguwe hamwe n'Uburusiya.

Yagize ati: “Umubano wacu si ku bucuruzi gusa, ahubwo no ku kurinda amategeko mpuzamahanga. Kwitabira imyitozo y’ingabo no kugura amavuta bishobora kuba imbogamizi mu mikoranire yacu.”

Mu myitozo ya gisirikare Zapad-2025, Ubuhinde bwifatanyije n’ibindi bihugu bifitanye umubano n'Uburusiya birimo Iran. Iyi myitozo yabereye ku kibuga cyo kwitorezamo cya Mulino kuva ku ya 12 kugeza 16 Nzeri (09), abasilikari b'Ubuhinde 65 barimo abarwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere bari mu ngabo zigera ku 100,000 zitabiriye imyitozo.

Reuters yatangaje ko hari indege z’intambara zifite ibisasu zanyuze hafi y'ibihugu binyamuryango bya NATO birimo Finland, Norvège na Suwede.

Kugeza ubu, Ubucuruzi hagati y'Uburusiya n'Ubuhinde, cyane cyane ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire, bwazamutse cyane nyuma y’aho Uburusiya bugabye igitero muri Ukraine muri Gashyantare (02) 2022. Ni nyuma yaho ibihugu byo ku mugabane w'Uburayi bihagaritse kubigurayo ku mpamvu z'ibihano byafatiwe Uburusiya.

Ubu imibare igatagaza ko Ubuhinde bwatambutse ku Bushinwa  ku kutumiza ibikomoka kuri peteroli byinshi mu Burusiya muri Nyakanga (07) uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe w'Ubuhinde, Narendra Modi, yanagaragaje ubushuti na Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, ndetse na Perezida w'Ubushinwa, Xi Jinping, mu nama yabereye muri Shanghai yabereye i Tianjin kuva ku ya 31 Kanama (08) kugeza ku ya 1 Nzeri (09).

 Sep 19, 2025 - 12:47