
Bruce The 1st yateguje album ye yambere
Jun 24, 2025 - 14:58
Umuraperi Bruce The 1st uri mu bamaze gukundwa n'abatari bacye yateguje album nshya yise Top or Nothing.
kwamamaza
Bruce The 1st avuga ko ajya guhitamo izina ‘Top or Nothing’ atagendeye ku buzima abamo bw’umuziki gusa ahubwo no ku bundi busanzwe bwo hanze y’umuziki.
Yavuze ko mu buzima ibintu byose ari amahitamo nta muntu wavutse bitandukanye n’uko undi yavutse, nta n’uwavukiye kubaho ubuzima bubi.
Yagize ati " imbaraga zawe cyangwa agaciro kawe ntawe uzabyumva kukurusha, rero mu gihe utarumva agaciro kawe kurusha abakwegereye baguca amazi, wowe uri kwigira ubusa. Urahitamo kuba uri hejuru, cyangwa ube umuntu uri aho hasi.”
Bruce The 1st akomeza avuga ko album ye nshya igeze ku kigero cyo kuri 95%. Ndetse agaragaza ko igihe icyo ari cyo cyose, abakunzi be bazabasha kuyumva. Ati “Ni umushinga namazeho igihe kinini cyane".
Iyi album nshya ya Bruce The 1st, yakozweho naba Producer batandukanye barimo Eyoo Rush ni we wakozeho indirimbo nyinshi kuko ize zingana na 70%, abandi bayikozeho barimo Kina Beat, Logic, Muriiro na Juni Quickly.
Kuri iyi album Bruce The 1st yamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere mu ziyigize, yitwa “Zagara”.
Yanditswe na Venny Umurerwa
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


