Urwego rw'Umuvunyi rwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane

Kuri uyu wa Mbere urwego rw’Umuvunyi rwatangije gahunda y’ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya akarengane, aho abaturage bahabwa umwanya bakagaragariza uru rwego ibibazo bafite by’akarengane bashobora kuba baragiriwe maze bigahabwa umurongo.

kwamamaza

Ku ikubitiro iki gikorwa cyahereye mu mirenge ya Kanyinya, Kigali na Gitega, bukazakomereza no mu yindi mirenge igize akarere ka Nyarugenge ko mu mujyi wa Kigali, abaturage bahurira ku biro by’umurenge bagahabwa umwanya ku bibazo bitandukanye maze bigahabwa umurongo mu buryo butandukanye.

Mme. Nirere Madeleine Umuvunyi mukuru ati "gahunda y'urwego rw'Umuvunyi yo kwakira abaturage tubasanze aho bari mu midugudu yabo, twayitangirije mu karere ka Nyarugenge, ubukangurambaga buzamara icyumweru, ni gahunda iba igamije kwegera abaturage, kuganira nabo cyane cyane kubakangurira kwirinda ruswa, akarengane, twakira ibibazo byabo tugatangaho umurongo wo kubikemura". 

Abatuye mu murenge wa Gitega bavuga ko bashimira uyu mwanya baba bahawe ndetse bakavuga ko inzego zikwiriye kumanuka zikigisha gahunda yo kugana ubuhuza kuko bumva ko bikemura amakimbirane badasiragiye mu nkiko.

Uwimana Afisa ati "byagabanyije amakimbirane, mu gihe cyashize twagiye tugira ibibazo bigatinda gusubizwa aribyo byagiye bitera amakimbirane akabije hanyuma kubera ko bitinda no kubonerwa ibisubizo bakajya no mu nkiko, hano dusasa hasi ibibazo dufite kandi bikabonerwa ibisubizo, ni ikintu gikomeye cyane".   

Bizumuremyi Vedaste nawe ati "iyo habaye igikorwa nk'iki abantu bakaganira bafite n'ababafasha havamo igisubizo cyiza, turifuza ko byamanuka bikagera hasi n'aho dutuye".  

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge avuga ko hari n’aho ibibazo biterwa no kutamenya amategeko.

Ati "bakeneye kumenya amategeko ariho n'uburyo bashobora kurenganurwa igihe bahuye b'ikibazo kuko hari abaturage bahari baba abishoboye ndetse n'abatishoboye bashobora kutabona ubutabera cyangwa se bakagira ibibazo by'akarengane kuko batabashije kumenya uburyo amategeko ahari atandukanye abarengera n'inzira bashobora kunyuramo kugirango barenganurwe".

Bimwe mu bibazo byagarutsweho n’abaturage biba byiganjemo iby’ubutaka ndetse binamaze igihe kirekire mu nkiko no gushaka ubutabera aho Umuvunyi mukuru abwira inzego z’ibanze zishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage kubifatirana bakabikemura bitaraba ibigugu.

Muri iki cyumweru uru rwego rw’Umuvunyi rurakomereza ubukangurambaga mu yindi mirenge y’aka karere ka Nyarugenge ariyo Muhima, Kimisagara na Mageragere kuri uyu wa Kabiri, ku wa 3 ni Nyamirambo na Nyakabanda, basoreze Rwezamenyo na Nyarugenge kuri 29 Gashyantare.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 27, 2024 - 07:26