Abagore bo mucyaro barishimira ko ubuyobozi bubatekerezaho bukabafasha kwiteza imbere

Bamwe mu bagore bo mu bice by’icyaro by’akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali baravuga ko bishimira ubuyobozi bwiza bubatekerezaho, ubu bakaba bahabwa agaciro, bagakora kugirango biteze imbere ndetse ngo n’inzitizi bagihura nazo nk’abagore bo mu cyaro babasha kuzigaragariza ubuyobozi bukagira icyo bubikoraho kandi ngo ufashijwe ntiyongera gutaka ikibazo cy’imibereho mibi.

kwamamaza

Bamwe mu bagore bo mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge bavuga ko ubuzima bw’umugore wo mu cyaro butekerezwaho n’ubuyobozi bw’igihugu aho abadafite ubushobozi bafashwa mu buryo butandukanye bakiteza imbere n’imbogamizi zihari zikagenda zicyemuka.

Ngo kuba bitwa abagore bo mucyaro ntibyakabaye urwitwazo ngo bumve ko bazahora hasi ahubwo ko bagomba gusobanuka bakamenya amakuru ndetse bagatinyuka nkuko Agatesi Marie Laétitia Mugabo, umuyobozi uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyarugenge abivuga.

Yagize ati "bagomba kumenya amakuru, bakumva ko bagomba kutitinya, bakigirira icyizere bakegera abandi, inama y'igihugu y'abagore iva ku rwego rw'igihugu ikagera ku mudugudu, turabashishikariza kwitinyuka bakinjira muri za koperative, iyo bishyize hamwe amakuru barayabona, amahugurwa barayabona,amasoko barayabona kandi umugore akarushaho kumva ko atari wenyine".       

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Nyarugenge Madamu Murebwayire Betty avuga ko abagore bo mu cyaro muri Nyarugenge hari intera bagezeho ndetse ngo urugendo rwo kuzamura abakiri inyuma rurakomeje.

Yagize ati "umugore wo mu cyaro mu karere ka Nyarugenge hari intera amaze kugeraho kuko abenshi basobanukiwe ku kwishyira hamwe mu matsinda, amakoperative, mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere ariko urugendo ruracyakomeje kuko turacyakomeza gukangurira umugore wo mucyaro ugisa nkaho akiri inyuma mu bikorwa byo kwiteza imbere, tumushishikariza kuba yakifatanya n'abandi kugirango areke gusigara mu iterambere".   

Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu abagore bavuga ko umugore wo mu cyaro agomba kwitinyuka agashora imari mu mishinga imuteza imbere mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango.

INKURU YA ERIC KWIZERA / ISANGO STAR KIGALI

 Oct 17, 2023 - 14:20