MININFRA yasabwe kujyanisha iterambere ry’ibikorwaremezo no kurengera ibidukikije

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bikomeje guhangayikishwa n’ibibazo byibasiye ibidukikije bikagira ingaruka ku ihindagurika ry’ibihe, abasenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, barasaba Minisiteri y’ibikorwaremezo kugerageza kujyanisha iterambere ry’ibikorwaremezo no kurengera ibidukikije.

kwamamaza

Ubwo baganiraga na Minisiteri y'Ibikorwaremezo mu gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe yashyiriweho umukono i Rio De Janeiro muri Bresil, ku wa 5 mu kwezi kwa 6 mu 1992, Abasenateri bagize komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda babajije iyi Minisiteri uruhare rwayo cyane cyane binyuze mu gufatanya n’ibindi bihugu.

Asubiza Eng. Patricie Uwase, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo MININFRA, avuga ko mu byiciro byose bagerageza kugendera ku masezerano, ndetse ngo hatabayeho gukorana n’ibindi bihugu baba baruhira ubusa.

Ati "turabikora kugirango tudakora twenyine tukazahura n'ibiza, ikiba gisigaye ni ukubikura mu magambo tukabishyira mu bikorwa, iyo byagiye mu bikorwa akenshi ni nk'intambara yo guhora tuganira twibukiranya ko nubwo bihenze aribyo birambye, twarabyiyemeje ko tugomba gukora uko dushoboye tukirinda gukora ibintu bitaramba". 

Mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije, Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko mu mwaka wa 2030 u Rwanda ruzaba rumaze kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38%, mu gihe ku rundi ruhande Minisiteri y’ibikorwaremezo yo ivuga ko muri uwo mwaka gukoresha ingufu z’amashanyarazi zitangiza ibidukikije ku gipimo cya 60%, mu gihe muri 2050 iyi ntego izaba yaragezweho ku gipimo cy’100% nyamara kugeza ubu bikaba bikiri ku gipimo cya 30%.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Nov 15, 2023 - 15:26