Muri 2050 isi izaba ihangayikishijwe na toni miliyoni 12 z’imyanda ya pulastiki zitabyazwa umusaruro

Ibihugu bigera kuri 16 biturutse impande zose z’isi biteraniye i Kigali mu Rwanda mu nama mpuzamahanga igamije kwimakaza umuco wo kubungabunga ibidukikije habyazwa umusaruro ibikoresho bya pulastiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

kwamamaza

Bahuriye mu nama mpuzamahanga izamara iminsi igera kuri 4 aho guhera ku itariki ya 23-27 Ukwakira hari abateraniye I Kigali bavuye mu bihugu 16 bitandukanye byo ku migabane itandukanye y’isi.

Mme. Juliet Kabera umuyobozi mukuru w’ ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA), avuga ko impamvu nyamukuru ibateranyije ari ukugirango ibyo bihugu bikorane mu kubungabunga ibikoresho bya pulastiki hirindwa ingaruka zibiturukaho.

Ati "turi kumwe n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye 16 hirya no hino, twafatanyije na UNDP kugirango duhurire hamwe tuganire ku bibazo biterwa n'umwanda uturuka kuri pulastiki ikoreshwa inshuro imwe ariko turimo tunitegura n'ibiganiro tugiye gutangira turimo tugirana n'ibindi bihugu byose kugirango tugire amasezerano mpuzamahanga arebana no kurwanya ihumana rituruka kuri pulastiki...."     

Ibyo ngo ariko mu rwego rwo kurengera ejo hazaza byigishwa mu mashuri kugirango abato bakure babifite nk’umuco, Richard Nasasira umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro (IPRC Kitabi) akaba n’umukozi mu kigo gikuru cy'u Rwanda cy'ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) nibyo agarukaho.

Agira ati "dushingiye kuri aya mategeko, dushingiye ku bibazo igihugu gifite dusabwa guha amasomo ndetse no gutegura abanyarwanda bakiri batoya kugirango bashakishe ibisubizo ku bibazo tuba dufite cyane cyane bijyanye no kubungabunga ibidukikije, kimwe mu bibazo dufite ni imyanda cyane cyane itabora irimo pulastiki ndetse n'indi myanda yose, amasomo twigisha n'ubumenyi dutanga muri porogaramu zitandukanye ni ukugirango duhe abanyeshuri bacu ubwo bumenyi babe bashobora gukora ibihangano cyangwa se ibintu bishobora kuba byakoreshwa mu mwanya wo kugirango byangize ibidukikije".     

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), ritangaza ko mu mwaka wa 2050 isi izaba ihangayikishijwe na toni miliyoni 12 z’imyanda ya pulastiki zitabyazwa umusaruro.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 26, 2023 - 14:59