Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare mu matora azaba muri Nyakanga 2024

Komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba urubyiruko kuzagira uruhare mu migendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’Abadepite ateganijwe kuzaba mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’Abadepite muri Nyakanga uyu mwaka, urubyiruko rurasabwa kugaragaza uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora kuko bazatora abayobozi bazabayobora.

Oda Gasinzigwa Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora ati "umubare w'urubyiruko niwo munini, birasaba ko tuba dufite uburyo bwiza bwo gufatanya n'urubyiruko kugirango bagezweho amakuru kuko ni icyiciro kinini gitora abayobozi bazayobora iki gihugu, twakomeje kuganira nabo duciye ku ikoranabuhanga, duciye mu biganiro bitandukanye".    

Urubyiruko rwaganiriye na Isango Star ruvuga ko rwiteguye kuzatora kuko harimo n’abazaba batoye bwa mbere, gusa ngo hari abatarahinduza aho bagomba gutorera ariko biteguye kubikora mugihe cya vuba.

Umwe ati "amatora turi kuyitegura neza nk'ibisanzwe kuko ni inshingano zanjye kugira uruhare mu guhitamo abantu bagomba kunyobora, bitewe nuko njyewe mpora ngenda sinzi ngo nzatorera ahangaha ariko nzi neza ko ari ngombwa cyane niyo mpamvu igihe cyose nzabonera ko nageze ahantu runaka mpagaze muri ayo matariki nziyimuza ntorere ahongaho".      

Undi ati "urubyiruko rugomba gutanga imbaraga zarwo no guhindura imyumvire kandi nkaba nshimira na serivise bashyizeho yo kwiyimura tukemererwa gutorera aho turi kuko byari bugorane ugasanga abantu bamwe ntibatoye ariko byaranshimishije cyane".   

Komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza ko abantu bari kuri lisiti y’itora bateganijwe gutora mu matora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’Abadepite ari miliyoni 9 n’ibihumbi 500, harimo urubyiruko hafi miliyoni 2 bazaba batoye bwa mbere.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 May 22, 2024 - 08:11