Umutungo ukomeje kuba intandaro y'amakimbirane mu muryango

Mu gihe hari abaturage bagaragaza ko umutungo ukomeje kuba intandaro y’amakimbirane mu muryango, by’umwihariko mu bashakanye, inzobere mu mibanire zo zisanga bituruka ku kuba abashakanye batabanza kuganira ku mikoreshereze n’imicungire y’umutungo ndetse no ku mbogamizi bashobora guhura nazo nabyo bigira uruhare mu makimbirane.

kwamamaza

Mu gihe amakimbirane mu muryango akomeje kumvikana nk’intandaro yo gusenyuka kw’ingo nyinshi, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, hari abaturage bagaragaza ko umutungo no kudakorera hamwe ari byo kenshi bigeza abashakanye ku makimbirane.

Umwe ati "hari nk'umuntu nzi washatse umugore amushaka aziko afite imitungo ahageze umugore arayimwima ntiyayimwereka yose nkuko yari abizi arangije barasenya baratandukana".   

Undi ati "hari igihe umugore abara nk'umusore aziko afite amafaranga ati reka njyende mare amezi 2 mpite naka gatanya".

Undi nawe ati "umukobwa ashaka umusaza amukurikiyeho imitungo runaka nta rundi rukundo ruhari ari imitungo gusa yagera mu rugo ugasanga ya mitungo yamara kuyibona akumva arashaka gukwepa wa musaza, umusaza yabimenya ugasanga ni ya makimbirane".   

Past. Antoine Rutayisire, ni inzobere mu mibanire no gutanga inama zubaka umuryango, asobanura ko urwicyekwe no kutizerana hagati y’abashakanye ariyo nkingi ikomeye y’amakimbirane na gatanya, agasanga hakwiye kujya habaho ibiganiro byimbitse ku micungire y’umutungo mbere yo kubana.

Ati "reka mfatire ku rwikekwe, umugore afashe amafaranga ayahishe umugabo cyangwa umugabo afashe amafaranga ayahishe umugore, umugabo yubatse amazu ayanditse kumazina ya mushiki we cyangwa ya murumuna we cyangwa y'umwana wa mushiki we hanyuma umugore aje kubimenya bikaba bibyaye amakimbirane, uwo mutungo si wo uba wateye amakimbirane ahubwo rwa rwikekwe rwateye umugabo kubaka inzu cyangwa umugore kubaka inzu atabwiye umugabo cyangwa atabwiye umugore nirwo ruba ari ikibazo".

Akomeza agira ati  "umuntu ashobora gukoresha umutungo udafite icyerecyezo, mwakoreye amafaranga umugore akagenda akagura ibintu bidakenewe ariko umugabo ntabinezererwe cyangwa n'umugabo nawe agakora nk'ibyo agafata amafaranga akayahereza inshoreke ze cyangwa akayaha bene wabo ariko atabivuganye n'umugore ibyo byose baravuga ngo umutungo niwo wabaye imbarutso, umugabo yagakwiye kujya murugo abizi n'umugore akajya mu rugo abizi, bakwiye kwitegura ko mu rugo hashobora kuba amakimbirane, umugabo akiga we n'umugore kwicara bakaganira bakiga kwikemurira amakimbirane batagombye guhamagara abandi bantu".             

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifite mu nshingano kubanisha abashaka gushyingiranwa, Richard Kubana, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga muri iyi Minisiteri, avuga ko koko ari ikibazo gikeneye ubukangurambaga buruseho ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe umuryango.

Ati "hari uburyo bategurwamo ariko icyifuzo nuko byarushaho guhabwa imbaraga, igikurikiyeho ni ugufatanya n'izindi nzego ariko ikiza imbere ni Minisiteri y'iterambere ry'umuryango hamwe n'abandi bafatanyabikorwa, amadini n'imiryango itegamiye kuri leta kugirango tugire umuryango utekanye kandi ushoboye".    

Nubwo nta mibare ibigaragaza kugeza ubu, umutungo ukunze kugaragazwa nk’impamvu y’isenyuka no gukimbirana hagati y’abashakanye ndetse hari n’ihohoterwa riwushingiyeho.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Aug 8, 2024 - 09:21