
Umusore yiciwe i Rwamagana, abaturage baranenga umuco waho wo kudatabarana
Jul 8, 2025 - 11:17
Umusore w’imyaka 20 witwa Iradukunda ukomoka mu karere ka Gatsibo, yishwe n’abantu bataramenyekana bamujugunya muri kaburimbo hafi y’uruganda rwa Ferabeto, mu kagari ka Cyarukamba ko mu murenge wa Munyiginya, akarere ka Rwamagana.
kwamamaza
Amakuru avuga ko Iradukunda yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, nyuma yo kuva mu kabari k'umugabo witwa Mukiza gaherereye muri ako kagari.
Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko yicwa, Iradukunda yari kumwe na mukuru we babatase abantu barabirukankana, mukuru we ariruka abacika avuza induru, ariko ntihagira ubatabara. Iradukunda we ngo yaje gufatwa aricwa, ajugunywa mu muhanda.
Umuturage umwe yagize ati: "Yabwiye umuvandimwe we (aba maman babo baravukana) ngo naze ajye kumugurira icupa. Barangije baragenda, ngo bageze kwa Theo barabirukankana, baramanuka baraza, bageze hano muri Cyarukamba niho banywereye. Ubwo aho asohokeye atashye baramukurikira, bageze ku muhanda baramufata baramwica, uwo muhungu agenda yiruka atabaza, aza mu Mudugudu aje kuduha amakuru.Turaza, tuhageze dusanga bamwishe aryamye muri kaburimbo."
Undi muturage ati: "Ariko mu bigaragara, umurambo twawusanze mu muhanda. Mu rukerera rwa saa kumi n'imwe na mirongo itatu n’itanu nibwo njye nawubonye! Ariko nawubonye inzego z'umutekano ziwuriho."
Abaturage bo mu mudugudu wa Akabenda bavuga ko atari ubwa mbere umuntu yicirwa muri aka gace, kandi ko abenshi bapfa nyuma yo gutabaza bakabura ubutabazi.
Umwe yagize ati: "Ikibazo kiraba, umuntu yavuza induru hakabura umuntu utabara. Bugacya twumva ngo ya nduru yavuyemo ibibazo, umuntu yapfuye! Ngo baturutse iyo bari bari babirukankana, bavuza induru. Nabo kuri sitirigo ngo bayumvishije! Njyewe nkibaza: ni gute umuntu apfa, induru yavugiye muri kaburimbo kandi hatuye abantu ntihagire utabara."

Undi na we agira ati: "Iki ni ikibazo gikomeye kuko ntikibaye rimwe, kabiri! Nk'abaturage, ikintu nabasaba - niba bumvishe umuntu avugije induru, ugahagarara no mu idirishya ukavuza induru, nabo bumve ko hari ikibazo."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yemereye Isango Star ko amakuru y’urupfu rwa Iradukunda bayamenye.
Yagize ati: "Amakuru y'urupfu rwa Nyakwigendera twayamenye mu gitondo, kuko natwe twayahawe n'abaturage bamusanze muri kaburimbo. Yaje ejo muri uyu murenge, yari yaje gusura umuvandimwe we. Ngo kuko iwabo bari bagurishije isambu, yaje afite amafaranga, ari umwana w'umusore araza ajya mu kabari aranywa. Ayo niyo makuru natwe dufite."
Ku bijyanye n’umutekano muri aka gace, Mukantambara yavuze ko bagiye gukaza amarondo.
Ati: "Kuba hari umutekano muke, urabona ko ari igice cy’inganda, haba hari abantu benshi batandukanye. Ariko tugiye gukaza umutekano, dukaze amarondo; arahari ariko tugiye kongera amarondo kandi n’inzego z’umutekano zidufashe."
Nyakwigendera Iradukunda yari yaje i Rwamagana gusura abo mu muryango we batuye mu kagari ka Bishenyi mu murenge wa Mwurire, aturutse iwabo i Gatsibo.
Abaturage barasaba ko hakorwa ibishoboka byose umuco wo gutabarana ugasubizwa mu baturage, kugira ngo hirindwe ko ubwicanyi nk’ubu bwongera kuba.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Rwamagana
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


