Aborora kijyambere inkoko z'inyama baramara ubwoba abifuza kubikora

Aborozi b’inkoko z’inyama bavuga ko ubu bworozi butagora nk’uko bamwe babitekereza kuko butanga umusaruro mu gihe gito ku buryo mu minsi 45 umworozi aba atangiye gukirigita ifaranga.

kwamamaza

Ubworozi bw’inkoko mu Rwanda cyane cyane ubw’inkoko z’inyama,ni kimwe mu bisubizo Guverinoma irimo gushaka kizacyemura ibibazo by’ibura ry’inyama ndetse no kurwanya imirire mibi.Gusa ubu bworozi hari bamwe bashobora kumva ko bwaba bugoye kubukora rimwe bakagira intege nke zo kubwinjiramo.

Bamwe mu bafashe umwanzuro wo kubukora,bavuga ko ari ubworozi butanga inyungu vuba, kuko umushwi w’inkoko mu minsi 45 gusa,uba wakuze wavuyemo inkoko y’ibiro hagati ya bibiri na bitatu, maze umworozi agatangira gukirigita ifaranga nk’uko aba bakomeza babigarukaho.

Umwe yagize ati"izi nkoko cyane cyane iz'inyama n'inkoko umuntu yorora kandi zigafata igihe gitoya kuburyo amafaranga washoye mu gihe gitoya uba uyasubiranye ndetse ufiteho n'inyungu ,ukaba usanga ari ibintu bishobora guhindura ubuzima bw'umuturage cyane ndetse mugihe gito".

Undi nawe ati "inkoko z'inyama n'inkoko worora igihe gito ugasarura ukabasha kubona amafaranga intumbero yanjye nuko nazamura umusaruro tuvuge niba noroye magana abiri nkeneye no kujya kuri magana ane kuzamura  kandi sinzabivamo numva narabyiyemeje".

Dr. Theonetse Sikubwabo, umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’iyamamaza bikorwa mu kigo cya Uzima Chicken,arasobanura mu nshamake uko ubworozi bw’inkoko bukorwa kandi butavunnye umworozi.

Yagize ati" ubworozi bw'inkoko n'ubworozi bukorerwa ahantu hatoya ntabwo bugusaba kuba ufite ifamu nini,ko ushobora kuba ufite ahantu hanini, n'ahantu hato rwose ushobora kuhororera inkoko ibihumbi mirongo itanu ,ukoresheje utuzu duto, hari uburyo bwinshi bushobora gukoreshwa".

Mukasekuru Matilde umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ishami ry’ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ubworozi bw’inkoko mu Rwanda buri gutera imbere ugereranyije no mu bihe byashize,kuko magingo aya hari aborozi 500 bateye imbere n’abandi 800 bagerageza ariko ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo bugere ahashimishije.

Yagize ati" dufite aborozi bagera kuri magana tanu bateye imbere n'abandi bagera kuri magana inani bakigerageza ariko bose baravanze harimo aborora inkoko z'inyama ndetse n'inkoko z'amagi,ugereranyije urabonako baragerageza kubikora neza ariko haracyari urugendo rurerure,gusa tubifatanyijemo n'abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n'aborozi dushimira cyane imbaraga bashyiramo ".

Mu gukomeza guteza imbere ubworozi bw’inkoko zaba iz’inyama ndetse n’izitanga amagi,hakemurwa imbogamizi aborozi bakunze kugaragaza muri ubu bworozi zirimo nko kubura ibiryo by’inkoko, ndetse n'imishwi yo korora,Guverinoma ikomeje kongera inganda z’ibiryo by’amatungo ndetse n’izituraga amagi,kugeza ubu habarurwa inganda z’ibiryo by’amatungo zigera kuri esheshatu ndetse n’amaturagiro atanga imishwi y’inkoko agera kuri arindwi.

Inkuru ya Djamali Habarurema. 

 Oct 7, 2022 - 14:50