
Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wazamutseho 9.7% mu gihembwe cya mbere cya 2024
Jun 20, 2024 - 09:29
Minisiteri y’imari n’igenamigambi binyuze mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda yatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutseho 9,7% mu gihembwe cya 1 cy'umwaka wa 2024, aho wageze kuri miliyari 4,486 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije na miliyari 3,904 Frw uyu musaruro wariho muri 2023.
kwamamaza
Ni raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya 1 cy’umwaka wa 2024 wazamutseho 9,7% ugereranyije nuko byari bimeze mu mwaka 2023.
Iyi raporo yerekana ko urwego rwa serivisi rwihariye 46% by’umusaruro mbumbe ari naho Murenzi Ivan umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare asobanura icyateye iri zamuka.
Ati "igihembwe cya mbere cya 2024 serivise ziyongereye kuri 11%, ibicuruzwa byiyongereye kurugero rwa 21% , ibikorwa byo gutwara abantu n'ibintu byiyongereye kurugero rwa 13%, turebye mu gutwara abantu n'ibintu mu kirere byiyongereye kuri 29% ".
Uyu muyobozi kandi akomeza asobanura uko urwego rw’ubuhinzi rwihariye 25%, avuga ko bitari biherutse ugereranyije n’ibihembwe byabanje.
Ati "ubuhinzi bwiyongereye ku rugero rwa 7%, ntabwo byari biherutse iyo turebye ibihembwe bindi bitambutse imyaka nk'itatu itambutse byatewe na sizoni A yagenze neza aho umusaruro wabonetse wasaruwe wari umeze neza ku bihingwa bimwe cyane cyane ibigori byiyongereye kurugero rwa 30% n'ibishyimbo byiyongera ku rugero rwa 18%, ibi ni bimwe mu bihingwa by'ingenzi bikoreshwa n'abantu benshi nicyo cy'ingenzi cyatumye umusaruro ku buhinzi wiyongera kuri 7%".
Uku kuzamuka kw’umusaruro mbumbe w’igihugu byerekana ko ubukungu bwongeye kuzahuka nyuma yo gushegeshwa n’icyorezo cya Covid 19 nkuko Murenzi Ivan akomeza abivuga.
Ati "tubona ko iki gihembwe gikurikije n'ibindi byagiye byiyongera, ibi bikaba bigaragaza ko umusaruro mbumbe w'igihugu kuva muri covid aho ubukungu bwari bwangiritse nyuma yaho ibikorwa biriyongera byakabaye bitameze neza iyo biba icyo gihe tukiva muri covid bikarekera ariko nibyiza ko byanakomeje bikaba bigikomeje n'ubu".
Muri iki gihembwe cya 1 cya 2024 umusaruro mbumbe wageze miliyari 4,486 z’amafarnga y’u Rwanda uvuye kuri miliyari 3,904Frw wariho mu 2023.
Muri iyi raporo y'ikigo cy'igihugu cy’ibarurishamibare, hagaragazwa ko urwego rwa serivisi rwihariye 46% by’umusaruro mbumbe mu gihe ubuhinzi bufite 25%, inganda zikagira ijanisha rya 23% mu gihe imisoro ifite 7%.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire/ Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


