Kayonza : Abaturage banenga serivise z'ubutaka bari ku gipimo cyo hejuru

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza bavuga ko kudasenyera umugozi umwe nk’abafatanyabikorwa, bituma ibibazo bibangamiye abaturage bidakemuka ari nayo mpamvu abanenga uko bahabwa serivise by’umwihariko iz’ubutaka bari ku gipimo cyo hejuru.

kwamamaza

Mu gihe abaturage bo mu karere ka Kayonza banenga serivise bahabwa mu butaka bari ku bipimo byo hejuru nk’uko bigaragara muri raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB izwi nka Citizens Report Card (CRC),abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza bemera ko kuba abaturage badahabwa izo serivise nk’uko bikwiye, nk’abafatanyabikorwa babigiramo uruhare bitewe no kudasenyera umugozi umwe ngo barebe ibibazo bikunze kubangamira abaturage.

Eric Mahoro umuyobozi  mukuru wungirije w’umuryango Never Again Rwanda, na Mwiseneza Jean Claude umuyobozi wa Learn Work Development nibyo bagarukaho.

Eric Mahoro yagize ati "gukorana n'akarere mu kunoza iyo mikorere no mu kwegera kurushaho abaturage bizarushaho kumenyekanisha bya bibazo biri muri serivise z'ubutaka no kubikemura ku gihe hatabayeho kwitana ba mwana ahubwo kugaragaza byimbitse uko ibibazo biteye no kubishakira umuti kandi ku gihe".  

Mwiseneza Jean Claude nawe yagize ati "ni ukongera tukagaruka mu kureba muri gahunda zitandukanye dufite ese ibikorwa dufite wenda umuryango runaka byaba bijyanye n'ikibazo gihari, ntihabe kuvuga gusa ngo umufatanyabikorwa afite ibyo yateguye, ntago tugomba kureba hamwe gusa wenda tuvuge ngo turi mu buzima bw'imyororokere ahubwo tugomba no kureba n'ikindi icyo aricyo cyose gishobora kuba cyabangamira imibereho myiza y'abagenerwabikorwa". 

Dr. Egide Mporanumusingo umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza we avuga ko igituma abaturage bakomeza kugaragaza ko batishimiye serivise bahabwa mu butaka, ari uko imyanzuro iba yafashwe idashyirwa mu bikorwa,ariko ko bagiye gufatanya n’akarere kwihutisha icyemurwa ry’ibyo bibazo.

Yagize ati "aho imyanzuro ifatwa akenshi ntishyirwa mu bikorwa noneho dushyire mu bikorwa iyo myanzuro ku buryo umuturage ikibazo umukemuriye ejo atazagaruka agarukanye cya kibazo nkaho kitigeze gihabwa inzira yo kugirango gikemurwe". 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco,avuga ko kuba ibipimo by’uko abaturage bahabwa serivise z’ubutaka bikiri hasi nk’uko bigaragara muri raporo ya RGB,ari ikintu cyabakoze ku mutima,bityo ko bafashe umwanzuro wo kongera imbaraga mu gucyemura ibibazo bigaragara mu mitangire ya serivise z’ubutaka.

Yagize ati "mu butaka , mu ngamba dufite turimo kwegera cyane abaturage tukamanukana n'abakozi tukareba ibyaba bitarakozwe n'inzego z'umurenge n'akagari hanyuma tugafatanya nabo gukemura bya bibazo". 

Raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, izwi nka Citizens Report Card cyangwa CRC, ku mitangire ya Serivise mu butaka,abanenga serivise yo guhererekanya uburenganzira ku butaka ari 67.8%,abanenga serivise yo gutanga ibyangombwa ni 53.7%,abanenga imikorere y’umukozi ushinzwe ubutaka ni 54%. Ni mu gihe kandi 72.6% banenga serivise yo kutabona amakuru ku gishushanyombonera.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Nov 7, 2022 - 08:19