Umunyapolitiki w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yasangije urubyiruko amateka ya jenoside n’ububi bwayo

Hervé Berville, umwe mu bagize guverinoma y’Ubufaransa ufite inkomoko mu Rwanda  wanarokotse jenoside yakorewe abatutsi, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho ari kuganiriza urubyiruko rwo mu mashuri yiga ururimi rw’igifaransa ku bijyanye n’ inkuru ye igaruka kuri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Avuga ko bigamije gufasha urwo rubyiruko kumenya amwe mu mateka yaranze jenoside n’ububi bway, rurusheho kuyikumira ntizongere ukundi. Bamwe mu banyeshuri bavuga ko bamwigiyeho isomo ryo gukunda igihugu cyakubyaye.

kwamamaza

Ubwo u Rwanda rwiteguraga  kwibuka ku nshuro ya 30 abazize jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, umwe mu bagize guverimo y’ubufaransa yaje mu Rwanda guhura n’urubyiruko rutandukanye mu rwego rwo kuruganiriza ku nzira ye yo kurokoka jenoside.

Hervé Berville  ni umunyapolitiki ukomoka mu Rwanda, aho yavukiye mu mwaka w’1990 ndetse akaba umwe mu barokotse jenoside.

Yagize ati: “ ni mu rwego rwo kugaragaza ukuri no guha icyubahiro abazize jenoside ndetse no guca agaciro abanyuze muri iryo curaburindi. Rero igikorwa cyo kubibuka ni igikorwa cy’ingenzi, ni ngombwa  mu rwego rwo kwirinda ko ibyo byasubira.”

“rero kubiganiriza urubyiruko turwigisha ni ukugirango bamenye ko abapfuye bari inzirakarengane bityo abakiri bato barusheho gufata ingamba zikomeye kandi zifatika zo kwirirnda no gukumira ko ayo mateka yakisubiramo.”

Abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye bishamikiye kuri ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda bavuga ko mu biganiro nk’ibyo bahigira ku gukunda igihugu no kwirinda icyo ari cyo cyose cyazana ingengabitekerezo ya jenoside.

Umwe yagize ati: “numvishe ubuhamya bukomeye bwa Herve warokotse jenoside …akaba yaje kutuganiriza ku bunararibonye yagize, kubuzima bwe ubu no ku ngaruka z’uko ubufaransa bwemeye uruhare rwagize muri jenoside.”

Undi ati: “isomo nkuyemo ni ugukunda igihugu cyanjye kuko nkuko yabitubwiye, ni uko nawe akunda igihugu cye. Nanjye icya mbere ni ugukunda igihugu, ukishimira kwitwa umunyarwanda, ugaterwa ishema no kugenda uvuga ko uri umunyarwanda.”

“hano kuri centre culturel nahumvishe iintu ikomeye cyane, cyane cyane ibijyanye n’amateka yacu, ko ari ibintu dukwiye kwigiraho kandi ntiizongere.”

“ mbona bifite akamaro kenshi ku rubyiruko kuko hari abana benshi batazi amateka yacu, uko byagiye bigenda …hari ukuntu rero iyo babyigishije abana bagira amatsiko bakarushaho kubomenya nk’urubyiruko.”

Ibi biganiro byabaye habura amasaha ngo mu Rwanda hagatangizwe ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize jenoside yakorewe abatutsi 1994, aho Perezida w’Ubufaransa ,Emmanuel Macron, yashimangiye ko igihugu cye n’ibindi by’inshuti byo mu burengerazuba bw’isi byashoboraga guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko nta bushake byari bifite.

Mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda kwibuka kur’iyi nshuro, yagennye Francois Sarkozy wabaye perezida w’Ubufaransa nk’ubuhagararira muri uyu muhango.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Apr 8, 2024 - 11:12