Abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bashimira igihugu cyabahinduriye imibereho

Kuri uyu wakane u Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya virusi itera SIDA, n’ubwandu bushya cyane cyane mu rubyiruko.

kwamamaza

Hashize imyaka irenga 40 virusi itera SIDA ivumbuwe, nyuma yo kuvumbura iyi virusi, hatangiye urugamba rwo kuyirwanya aho ibihugu bitandukanye byafashe iyambere mu guhangana nayo, u Rwanda narwo rwakoze ibishoboka byose ngo abafite ubwandu bwa virusi babeho neza.

Aha niho umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abafite ubwandu bwa SIDA (RRP+) Silyvie Muneza, avuga ko bishimira uko babayeho bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yashize.

Ati "twari tumerewe nabi cyane dufite uburwayi bukomeye, turi mu bitaro aho twitaga muri 4 , twari twaraheze mu buriri tubona ko ubuzima bwacu bwarangiye, Umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we gahunda batugejejeho yo kugirango umwana ashobore kuvuka adafite virusi itera SIDA byaduhaye imbaraga nyinshi cyane".    

Bamwe mu rubyiruko bavukanye ubwandu bwa virusi itera SIDA bavuga ko bitari byoroshye kubaho ariko bafashwa n’igihugu kuri ubu imibereho ikaba imeze neza.

Ati "ubuzima bwari bugoye kubera ko umwana iyo avutse agatangira gukura nta mubyeyi afite biba bigoye cyane, Leta yacu iradukunda pe, ntabwo yadutereranye, yatubaye hafi muri byose iduha imiti igabanya ubukana, ikomeza kutwitaho ikajya iduha amafu y'igikoma, ikaduha n'imbuto". 

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko n’u Rwanda rukomeje gahunda rwihaye yo kurandura ubwandu bushya kugera muri 2030, kandi avuga ko abantu bafata imiti ya SIDA hari icyizere ko ubuzima buzagenda bumera neza, kuko hari gushakwa imiti bafata ikava ku kinini kimwe ikagera k'umuti wafatwa mu mezi atandukanye.

Ati “Kubaho uri ku miti imyaka 20 cyangwa 40 ntabwo ari ikintu cyoroshye, bigitangira icyumba cya 4, muri CHUK, bamwe mu baganga murahazi, umurwayi yafataga ibinini bigera kuri 32 buri munsi, ibinini 32 buri munsi, twavuye kuri ibyo tugera kuri 5, ubu ni kimwe, ubu tugomba gutekereza ikindi, nyuma y’ikinini kimwe ku munsi, uburyo mwafata umuti umwe mu mezi menshi”.

Mu Rwanda habarurwa abantu banduye virusi itera SIDA basaga ibihumbi 230,000, mu mwaka 2021 ubushakashtsi bwagaragaje ko abantu barenga miliyoni 38 banduye virusi itera SIDA ku isi, ikaba yari imaze guhitana abasaga miliyoni 40.

Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Dec 1, 2023 - 09:18