Abagenzi batangiye kwiruhutsa nyuma yuko hongerewe imodoka mu muhanda

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ibura ry'imodoka zitwara abagenzi kimaze igihe kirekire kigaragara mu mugi wa Kigali. Umuti watangiye kuboneka kuko ingamba ziganisha ku gukemura ikibazo cyo gutwara abantu zatangiye gushyirwa mubikorwa, aho ku ikubitiro aho imwe muri kampani itwara abagenzi yongereye imodoka zigera kuri 20.

kwamamaza

Mu masaha y’umugoroba abagenzi bashoboraga kumara hagati y’iminota 30 n’amasaha abiri bahagaze muri gare babuze imodoka.

Iki kiba ari kimwe mu byatumaga gutwara abantu i Kigali bigorana, ni umubare w’imodoka nke zitari zikijyanye n’ubushobozi bukenewe. Ni ukuvuga ngo abagenzi ni benshi ariko imodoka zo ni nke.

Izi bisi nshya zaje kunganira izari zisanzwe zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali umuyobozi wa Jali Transport Ltd, Col. (Rtd) Twahirwa Dodo yavuze ko bashyizemo imbaraga nyinshi kugirango bafashe abagenzi batindaga ku muhanda.

Yagize ati "nta yindi mpamvu ni ugufasha umuturage w'umunyarwanda utinda ku muhanda, utinda ku murongo ateze imodoka, niyo mpamvu twashyizemo imbaraga nyinshi, turacyagura n'izindi zirimo ziraza nazo, iza Leta nazo ziri munzira ziraza nazo zitwongerera imbaraga zo kugabanya ya mirongo iri ku muhanda".   

Nubwo ikibazo cy'imodoka zitwara abagenzi ziri kugenda ziza buhoro buhoro ntabwo kiri bukemure ikibazo cy’umubyigano wazo mu muhanda kuko nabyo biri mu bitinza abagenzi ku murongo.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’umujyi n’ibikorwaremezo Mpabwanamaguru Merard avuga ko abantu bakoresha indi mihanda mishya kugirango bikemure iki kibazo kandi byihutishe imodoka zitwara abagenzi.

Yagize ati "ibikorwaremezo birimo birubakwa hirya no hino mu mujyi ndetse na bisi zirimo ziragenda ziboneka kugirango dukemure ikibazo gihari, abafite imodoka zabo turabakangurira gukoresha indi mihanda hirya no hino yagiye yubakwa kuko usanga dufite umubyigano w'imodoka mu mihanda rusange ariko ugasanga mu mihanda yo hirya no hino yagiye yubakwa abantu ntabwo bari kuyikoresha".

Izi bisi za Jali Transport Ltd  zaje kunganira izari zisanzwe zikora zigera ku 180, izaje uko ari 20 zaguzwe arenga miliyali 3 z’amafaranga y’u Rwanda, imwe izajya itwara abagenzi 70, harimo 40 bicaye na 30 bahagaze, icyarimwe uko ari 20 zihagurukiye rimwe zikazajya zitwara abagenzi 1200 bigaragaza kugenda bikemura iki kibazo cyabagenzi batindaga ku muhanda no muri za gare, hategerejwe izindi 100 za Leta zizaza kunganira izihari.

Izi modoka zikaba zigiye kunganira ibice bikunze kugaragaraho imirongo miremire y’abagenzi.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Oct 16, 2023 - 14:07