Kayonza: Hari imitungo y'abahamwe n'ibyaha bya Jonoside itarafatiriwe

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Kayonza batewe impungenge n'imitungo y'abahamwe n'ibyaha bya Jenoside itarafatiriwe, ahubwo ikaba ibyazwa umusaruro n'abo mu miryango yabo ubwo amafaranga avuyemo bakayoboherereza aho bihishe mu mahanga.

kwamamaza

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Kayonza, bavuga ko hari imitungo y'abahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi itafatiriwe na Leta ahubwo imiryango yabo ikaba iri kuyibyaza umusaruro.

Bavuga ko bitewe n'uko bazi ko hari ibyo bagomba kwishyura byangirijwe n'ababo muri Jenoside, iyo mitungo harimo iyagurishijwe indi yandikwa ku bandi, bityo bakagaragaza ko mu gihe Leta itaba iyifatiriye hazaba ikibazo cy'uko indishyi z'imitungo yangirijwe muri Jenoside zabura aho ziva.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza, bwo buvuga ko ku bufatanye n'urwego rw'umuvunyi barimo kwegeranya amarangizarubanza inkiko zahaye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba indishyi y'imitungo yabo yangirijwe muri Jenoside, kugira ngo barenganurwe binyuze mu gufatira imitungo y'abagomba kuzishyura.

Nyemazi John Bosco, umuyobozi w'akarere ati "turimo turafatanya n'urwego rw'umuvunyi kugikurikirana, aho byagaragaye turimo turasesengura ayo madosiye cyane cyane afite irangizarubanza ku buryo noneho tubishyira mu bikorwa, kuko hari abadahari bahunze ariko ugasanga bene wabo bari muri iyo mitungo, icyo twiyemeje nuko bishyirwa mu bikorwa nkuko amategeko abiteganya".  

Imitungo y'abagomba kwishyura indishyi y'ibyo bangirije muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Kayonza, imyinshi iherereye muri santere y'ubucuruzi ya Kabarondo.

Ni mu gihe Abarokotse Jenoside bagaragaza impungenge z'uko iyo mitungo nidafatirirwa hakiri kare, abo bahamwe n'ibyaha bya Jenoside ariko bihishe mu bihugu byo hanze bagomba gutanga indishyi, imiryango yabo iyibyaza umusaruro maze amafaranga bakuyemo bakayaboherereza aho bari hanze.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Nov 20, 2023 - 20:56