
Umujyi wa Kigali uracyagowe no kwesa imihigo bitewe n'abawutuye
May 24, 2024 - 11:42
Umujyi wa Kigali watangaje ko ugihura n'imbogamizi ku kwesa imihigo bitewe n'imyumvire y'abawutuye. Ibi byagarutsweho ku wa gatatu, ubwo komisiyo ya Sena ishinzwe politiki n'imiyoborere yunguranaga ibitekerezo n'ubuyobozi bw'uyu Mujyi hagamijwe kureba icyakorwa kugira ngo umuturage agire uruhare mu mihigo uba warahize igamije kumuteza imbere.
kwamamaza
Ibi biganiro nyunguranabitekerezo byakozwe bigamije ubuvugizi , muri gahunda yo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo mu nzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe umuturage.
Gusa Umujyi wa Kigali wikije ko ugihura n'imbogamizi zo kwesa imihigo baba basinye. Ubuyobozi bw'Umujyi bwemeza ko hari igihe imyumvire iba inkomyi ariko biyemeje kumanuka bakegera abaturage, nk'uko bitangazwa na ASABA KATABARWA Emmanuel ushinzwe imiturire n’imitunganirize y’umujyi wa Kigali.
Yagize ati:" hakenewe ko tumanuka tukegera umuturage nuko tukabasobanurira ibyo turimo, imbogamizi twagize, icyo tubakeneyeho kugira ngo babimenye neza, tujyanemo. Mu by'ukuri, tudasubiyeyo kubabwira ngo twagize izi mbogamizi mutwihanganire gutya, niho hazamo kumva ko twabatereranye cyangwa tudafite ubushake bwo gukora nkuko babyifuza."
Yongeraho ko" Tuba twateguriye hamwe, niba duhuye n'ikibazo, baba bagomba kukimenya kugira ngo batwihanganire kandi bagire icyizere ko icyo kibazo nikivaho tuzakomeza. Kuko iyo ucecetse baravuga bati'Aah! Barabitaye buriya."
Undi ati:" ibyifuzo by'abaturage nabyo tuba twabishyize mu igenamigambi tuba twateguye.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, madame URUJENI Martine, avuga ko ubushobozi n'imyumvire bituma imihigo igorana kuyihigura nubwo hari igihinduka ku muturage, ndetse n'imiterere y'Umujyi wa Kigali.
Yagize ati:" uko bagenda bamanuka mu buryo bw'ubushobozi niko na ya myumvire, niko na ya mihigo igorana kuribo. Iyo tugiye guhiga yuko tuzubakirs abatishoboye bo mu mujyi wa Kigali, abantu bariyongera ariko ubutaka ntibwiyongera. Yewe n'ibipimo bifatwa n'ingamba zifatwa n'ubuyobozi, yuko abantu batangira kubaka mu buryo bujya hejuru, tureba abatishoboye bagomba gushakirwa icumbi mu mujyi wa kigali, ntabwo wabonaga ko ari ibintu bishoboka dukwiye gukomeza tugashyiramo imbaraga."
"Kwegera umuturage, kumuherekeza, kubimwumvisha noneho niba ari umuhigo bahize, ube koko ari umuhigo ishobora aho umuvana yarari hatameze neza cyangwa se asi nuko akagira intambwe atera imuganisha heza."
Yongeraho ko" abaturage ubona ko bamaze kugera ku rundi rwego usanga bitakiri bya bindi...."
Perezida wa sena muri politiki y’imiyoborere, Furgence NSENGIYUMVA, yagiriye inama ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali kwesa imihigo batagendeye ku ngengo y’imali iba yatanzwe. Ubusanzwe buri mwaka, Umujyi wa Kigali ukoresha ingengo y’imali iri hagati ya miliyali 3-5. Iyi ngengo y'imari ifatwa nk'idahagije hagendewe ku bwiyongere bw'abaza kuwubamo baturutse hirya no hino.
Ati:" Akarere gashobora kuba gafite umuhigo gahuriyeho n'Umurenge, ariko hakaba n'umuhigo w'Umurenge cyangwa uw'Akagali. Uburyo ushyirwa mu bikorwa, aho Umudugudu uhiga ko nta mwana uzata ishuli, ibyo ntibisaba ingengo y'Imari. Kuba imbata y'ingengo y'imari, niba itabonetse mu bikorwa runaka ariko niba idakenewe ku bikorwa by'imihigo byahizwe nk'ibyo by'amakimbirane mu miryango, kujyana abana ku ishuli ...ibintu byinshi. Nibyo dusobanura uburyo ingengo y'imari itinda cyangwa iba nkeya ariko ahadakeneye ibikorwa by'ingengo y'imari kandi biri mu mihigo, ibyo tuvuge ngo hari uburyo bwo kubivana mu nzira, bigakorwa.'
Kugeza ubu, hashize imyaka 18 u Rwanda rugendera kuri gahunda yo gukorera ku mihigo igizwe n’ibitekerezo by’umuturage kubimukorerwa. Ibi bihera ku rwego rw'Akarere kugera ku muryango, ndetse bigafatwa nka bimwe mu byihutisha iterambere igihugu kigenderaho, ndetse no kuzamura uruhare rw’umuturage, guhanga udushya.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/RYrkeHVMPFI?si=MLoK5OzoUmzEpHQG" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@EMILIENNE KAYITESI /Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


