PAM: Urubyiruko ntirurasobanukirwa indangagaciro za Afurika

Pan African Movement ishami ry’u Rwanda ifite gahunda yo kwigisha urubyiruko rwo muri kaminuza n'andi mashuri, kugirango basobanukirwe umuco n’indangagaciro by’Afurika banamenye uburenganzira bwabo ,banirinda ihohoterwa ,aho bamwe mu banyeshuri bishimiye iyi gahunda yo kwigishwa kuba umunyafurika nyawe banavuga ko bamenye n'uburenganzira bwabo.

kwamamaza

Uyu muryango uharanira agaciro n’iterambere by’Umunyafurika, washinzwe hagamijwe kwigobotora akarengane n’ihohoterwa byakorerwaga abirabura hirya no hino ku isi cyane cyane abakomokaga muri Afurika

Iyi akaba ariyo mpamvu uyu muryango wa PAM ishami ry’u Rwanda wiyemeje kwigisha cyane cyane urubyiruko rwo mu mashuri kuko aribo Rwanda rw'ejo kandi akenshi aribo bahura n'ihohoterwa,abanyeshuri bo muri Vatel Rwanda bahawe aya masomo bavuga ko bungutse byinshi batari bazi.

Umwe yagize ati "binyigishije ko nkwiye gusenyera umugozi umwe ku gihugu cyangwa se ku banyarwanda muri rusange aho usanga kugirango ubwo buyobozi bundi buze aribo barimu bacu badukorera iryo hohoterwa, dukwiye kubicaza tukabagira inama aho byose twasanze ko ari indangagaciro umuntu aba adafite".    

Sifa Salafin ashinzwe iterambere ry’umugore n'uburinganire muri PAM avugako kugirango bafate iki cyemezo cyo kwinjira muri za Kaminuza n'amashuri makuru aruko babonaga ikibazo cy'ihohoterwa gikomeje kwiyongera kandi akenshi bakaba nta makuru baba bafite bagahitamo kunyura ku rubyiruko bakabigisha uko bakwiye kwitwara.

Yagize ati "akenshi nta bumenyi bafite kuri icyo kibazo, abo twaganiriye usanga batumva neza ihohotera cyangwa ihohoterwa rikorerwa umwana w'umukobwa cyangwa se rikorerwa umugore cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange, iyo abantu badafite amakuru bashobora guhura n'ibibazo bakaba bananirwa no kubyikemurira kuko aba adafite amakuru, duteganya ko urubyiruko ruzakorera u Rwanda ariko rukaba rwakorera na Afurika twumva yuko kubaha izi nyigisho bibagira abaturage beza".     

Gatabazi Devis ashinzwe urubyiruko muri uyu muryango wa Pan African Movement ishami ry’u Rwanda,avugako nka PAM kugirango ifate icyemezo cyo kujya mu mashuri kwigisha ari ukugirango bahindure imyumvire kandi bakomere ku muco wacu.

Yagize ati "umuco buriya niwo uranga abantu, umuco w'abantu iyo batawuvuze ngo bawigishe abatoya icyo aba ari ikibazo gikomeye cyane, uyumunsi turimo turatakaza imbara z'urubyiruko bakopera imico y'abanyamahanga , ariko nyamara imico yacu muri Afurika yagiye ituma tugira ababyeyi bashobora guhagarara bakarwanira ubwigenge bwa Afurika kuko abantu benshi biyumva nk'abanyarwanda gusa ariko ntabwo bazi ko batuye ku mugabane wa Afurika, abantu ntibaramenya Pan African Movement neza turifuza gukomeza kuyisakaza".

Ku isi Pan African Movement yatangijwe n'abirabura bari barajyanywe bunyago bakoreshwa ubucakara mu mwaka 1897, naho muri 1900 nibwo bakoze inama bwambere bafata icyemezo maze impinduramatwara itangira ubwo, mu mwaka w'1993 ibihugu 32 byo muri Afurika nibwo byishyize hamwe bikora umuryango wa Pan African Movement.

Mu Rwanda muri 2015 nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatangije uyu muryango.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi Isango Star Kigali

 Dec 19, 2022 - 07:36