
Kenya: inkunga ya Perezida Ruto ku nsengero yakuruye imyigaragambyo
Mar 10, 2025 - 11:51
Polisi ya Kenya yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga bashaka kwigarurira urusengero rwa Jesus Winner Ministry ruherutse guhabwa inkunga ya miliyoni 20 z’amashilingi ya bKenya na Perezida William Ruto.
kwamamaza
Urusengero rwa Jesus Winner Ministry ruherereye mu karere ka Roysambu mu murwa mukuru, Nairobi ndetse guhabwa iyi nkunga n’umukuru w’igihugu byavugishije urubyiruko ruhanganye n’ubuzima bukenze bwo muri Kenya.
Kuba yaratanze ioyi nkunga, Perezida Ruto avuga ko ntacyo yishinja, ndetse aherutse gutanga inkunga nk'iyo mu rundi rusengero rwo muri Eldoret.
Mu mwaka ushize, abayobozi ba Kiliziya Gatorika na Angilikani banze inkunga nk’izi, bavuga ko ari ngombwa kurengera Kiliziya kugira ngo itazakoreshwa ku nyungu za politike.
Kur’iki cyumweru, abantu benshi mu bari mur’iyi myigaragambyo batawe muri ubwo bageragezaga kwinjira muri uru rusengero, habayeho gutwika, gufunga imihanda bakoresheje amabuye.

Icyakora, ibinyamakuru byo mur’iki gihugu bivuga ko amateraniro yakomeje gukorwa mu mutekano wari wabanje gucungwa.
Musenyeri Edward Mwai avuga ko abantu batavuzwe amazina bavugije induru kugira ngo bahungabanye amateraniro y'uru rusengero, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Star.
Perezida Ruto avuga ko gutanga izi nkunga ku nsengero biri mu mugambi wo kugaragaza ko Leta ishobora kwifatanya nazo, ndetse no kwimika ubumuntu.
Daily Nation yavuze ko ubwo yahaga iyi nkunga urusengero rwo muri Eldoret, Perezida Ruto yagize ati: “Kenya igomba kumenya Imana kugira ngo dukoze isoni abantu batubwira ko tudashobora kwifatanya n'insengero.”
Icyakora abanya-Kenya barakajwe n'urukurikirane rw'imisoro yazamuwe kuva Ruto ageze ku butegetsi mu mwaka w’2022.
Avuga ko byari ngombwa kongera imisoro kugira ngo yishyure imyenda myinshi yarazwe na Leta zabanje.
Ariko abanya- Kenya bavuga ko yari kubanza guhangana n'ikibazo cy'isesagurwa ry'ubutunzi bwa Kenya hamwe na ruswa.
Mu mwaka ushize, mu gihugu hose habaye imyigaragambyo ikomeye yari yateguwe n’urubyiruko ruhuriye mu cyitwa ‘ GenZ' cyatumye Ruto ahagarika itegurwa ry’imbanzirizamushinga w'itegeko rigenga amafaranga Leta ikoresha, warimo urutonde rw'imisoro yagombaga kuzamurwa.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


