Ubwiherero rusange budahagije butuma bihagarika bakaniherera mu nkengero z'umuhanda

Mu gihe hari abaturage cyane cyane abakora ingendo zambukiranya uturere n’intara bavuga ko babangamiwe no kutabona ubwiherero rusange ku mihanda, Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko nubwo kubaka ubwihirero ku mihanda bwonyine bitakunda, bafite gahunda yo kubaha ubwiherero rusange kuri buri sitasiyo za lisansi bikazagabanya abihagarikaga n’abihereraga mu bihuru no mu nkengero z’umuhanda.

kwamamaza

Abaturage baganiriye na Isango Star bavuga ko mu ngendo bakora ahanini zambukiranya uturere n’intara bibagora cyane kubona aho bihagarika mu gihe babishatse bari mu rugendo, ibituma biherera mu mashyamba no mu nkengero z’umuhanda, bagasaba ko bibaye byiza bakubakirwa ubwiherero mu nzira kugirango bajye bisayidira.

Bankundiye Beatha ati "hari igihe umuntu afata nk'urugendo rwa kure agashaka ubwiherero ari nko mu modoka bikaba ngombwa ko hafi aho nta bwiherero buhari".

Uwiragiye Divine nawe ati "hari igihe ubikenera ugeze nko munzira ukavamo ukajya nko mu ishyamba akaba ariho ubikorera, bibaye byiza kwa kundi dukora ingendo tukagira ibibazo nk'ibyo hakabaye ubwiherero mu mayira ". 

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko kubaka ubwiherero ku muhanda bwonyine bitakunda ariko hari gahunda yo kubaka ubwihero nibura kuri buri sitasiyo ya lisansi aho abantu bazajya basanga n’izindi serivisi kugirango nabwo bubashe kwitabwaho.

Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’ibikorwaremezo ati "ubwiherero bwonyine buragora kubushyira ku muhanda kuko bisaba umuriro, bisa umuriro, bisaba amazi n'ubutaka na parikingi, ahantu h'impande z'umuhanda hari ibikorwa byinshi, hari ubwiherero, hari parikingi, hari ubucuruzi ku buryo usibye ubwiherero wahasanga na Resitora ikaba sitasiyo yuzuye, iyo niyo itanga igisubizo kurusha ubwiherero bw'ubatse buri bwonyine".   

Minisiteri y’ibikorwaremezo ikomeza ivuga ubu bwiherero buzubakwa ahasanzwe hari n’ibindi bikorwa nko kur sitasiyo za lisansi nibumara kuboneka ari nabwo buzahabwa ba rwiyemezamirimo bo kubucunga hakarebwa n’uburyo bwo kubwishyuza ariko ngo kugeza ubu hari kubanza kurebwa ko haboneka ubuhagije, ibyitezweho kuzagabanya umwanda wakwirakwizwaga n’abihagarikaga bakaniherera mu mashyamba no mu nkengero z’imihanda.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire/ Isango Star Kigali

 Feb 22, 2024 - 09:08