Nyagatare: Abagana site y’ubucyerarugendo ya Gikoba barasaba ko umuhanda ujyayo wakubakwa

Abagana site y’ubucyerarugendo ya Gikoba mu karere ka Nyagatare, barasaba ko iyi site ibumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, yakubakwa neza ndetse n’umuhanda ujyayo w’igitaka ugashyirwamo kaburimbo.

kwamamaza

Kuvuga site y’ubucyerarugendo ya Gikoba mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare, abantu benshi bumva neza agaciro kaho bitewe n’uko ariho haturutse intekerezo za nyazo zo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, hakaba hari n’indake ya Nyakubahwa Perezida Kagame.

Aha Gikoba, ni ahantu buri muntu wese aba yifuza kugera yaba umunyarwanda cyangwa n’umunyamahanga bitewe n’amateka yaho. 

Francis Baliku wo mu gihugu cya Togo, Isango Star yahuye nawe yaje kuhasura yagize ati ”Kuri iyi nshuro ni ibintu binshimishije kuza gusura aha hantu kuko ni ubwa mbere nje kuhasura. Isomo mpakuye ni ubwitange n’imbaraga abantu bakoresheje by’umwihariko nyakubahwa Perezida wanyu n’itsinda yari ayoboye, kugira ngo u Rwanda rumere gutya, ni ibintu twishimira muri Afurika yose”.

Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu bagana aha Gikoba baje kuhasura, bavuga ko bitewe n’amateka yaho akurura abantu batandukanye, bikwiye ko imirimo yo kuhakora yakihutishwa ndetse n’umuhanda muto w’igitaka ujyayo uturutse ku muhanda wa kaburimbo Nyagatare-Karama, ugashyirwamo kaburimbo kuko hakunze kuba umukungugu mwinshi mu gihe cy’impeshyi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Steven, avuga ko imirimo yo kubaka site y’ubucyerarugendo ya Gikoba ku buryo bugezweho iri mu nzira, bityo akizeza abahasura ko umushinga wo kuhubaka ukubiyemo no kubaka umuhanda w’igitaka ujyayo ukaba washyirwamo kaburimbo.

Yagize ati "umuhanda w'ikilometero kimwe kugera hano kuri site ya Gikoba twafata ko ari nk'umushinga umwe, igihe hazaba harimo hakorwa ahangaha i Gikoba n'umuhanda nicyo gihe byazagendamo".   

Mu mushinga wo gutunganya umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu mu karere ka Nyagatare, ugahindurwa igice cy’ubucyerarugendo, hubatswe umuhanda wa Kaburimbo ireshya n’ibirometero 30, wa Nyagatare-Tabagwe-Karama.

Biteganyijwe ko ingora ndangamurage ya Gikoba ahari indake ya Nyakubahwa Perezida Kagame, izubakwa ku buso bungana na hegitare 12.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyagatare

 Jul 13, 2023 - 09:45