Leta iri mu biganiro byo gukomeza umushinga ufasha aborozi b’inka zitanga umukamo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) kivuga ko Leta iri mu biganiro na IFAD kugira ngo umushinga uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo RDDP wongere ukorere mu Rwanda. Kivuga ko byatewe n’akamaro kawo mu gufasha aborozi b’inka z’umukamo ndetse no kubaka amakusanyirizo y’amata.

kwamamaza

RAB ivuga ko nyuma y’uko abarozi bashishikarijwe korora inka z’umukamo begerejwe amakusanyirizo y’amata yaba amato n’amanini abafasha kubona aho bagurisha umukamo utarinze kwangirika wabuze aho bawushyira.

Dr Solange Uwituze; umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, avuga ko ubwo buziranenge bw’amata bwagizwemo uruhare n’umushinga RDDP uterwa inkunga na IFAD,bityo hari ibiganiro by’uko haza RDDP ya kabiri kuko umusaruro wayo ugaragara.

Ati: “niyo tuvuze amakusanyirizo, RDDP niyo yubatse amakusanyirizo menshi, wareba kuri za Milk Kiosk na za milk zone nazo ni kimwe. Muri rusange navuga ko ukuntu  RDDP yari yubatse, yari yubatse ku buryo ikora ibigendanye n’ubworozi ubwabyo , ikanakora mu gucuruza no mu buziranenge.”

“Ninayo mpamvu igihugu cyabonye ko ari ngombwa ko aho twari tugeze ari heza ariko bitari byafata neza. Uyu munsi turi kuganira na IFAD kugira ngo tubashe kubona icyiciro cya kabiri cya RDDP nuko tubashe gukomeza kunoza ibyo RDDP ya mbere yagezeho .”

Aborozi bo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Cyabakamyi ni bamwe mu begerejwe ikusanyirizo ariko rito irizwi nka MCP. Mu kiganiro bagiranye na Isango Star, bavuga ko mbere bakamaga amata bakabura aho bayagurisha bigatuma abapfiraho bakumva bareka korora ariko ubu babonye isoko ryayo nta kibazo bafite.

Umwe yagize ati: “twarayagemuraga kuko turi aantu benshi, rimwe na rimwe wagenda akakubwira ngo narujuje, nta yandi nkeneye. Noneho amata ukayagarura, ukabura icyo uyakoresha. Ariko wakenera kuvuza inka cyangwa kuyigurira ubwatsi ukabura ubufasha wakwifashisha kandi woroye.”

“ MCP aho yaziye yabaye igisubizo.”

Undi ati: “mbere amata yacu nta gaciro yarafite kuko amenshi yadupfiraga ubusa. Ubu trakama amata tukayagemura hafi, ku giciro cyiza kandi umukamo wawe ukawujyana uko wawuteguye.”

“ ubu nta mata agipfa gupfa, tuyagemurira igihe, akagerayo ntacyo yabaye.”

Habarurema Adrien; Perezida wa Ngenzuzi w’iri kusanyirizo rito rya Giramata Cyabakamyi, asobanura ko ibyago bahuraga nabyo batarabona iri kusanyirizo bubakiwe n’umushinga RDDP ndetse bakanahabwa na moto zibafasha kuhakura amata bayajya ku ikusanyirizo rinini mu mujyi wa Nyanza.

Yagize ati: “ku munsi twakira litilo zitari munsi ya 400 na 500. Bamwe bayajyanaga kuri kariya gasantere, hari umudamu wayakiraga witwaga Maman Paccy nuko agafata make ashoboye, andi akajya mu murenge wa Nyagisozi hakurya hariya, andi akabura isoko akaguma ahoo ngaho. Ninacyo cyatumye dutekereza tukabona dufite ikibazo, nibwo twifashoshije umuterankunga RDDP nuko bemera kudufasha badutera inkunga kugira ngo twidepane kuko umusaruro wacu wapfaga ubusa.”

Mu gihugu hose habarurwa amakusanyirizo manini (MCC) agera ku 132 ndetse n’amato MCP agera ku 100. Muri ayo 50% yubatswe n’umushinga RDDP. RAB ivuga ko mu rwego rwo gukomeza gufasha aborozi b’inka zitanga umukamo gukora ubworozi bugezweho ndetse no kuzamura umukamo muri rusange, bateganya ko RDDP ya kabiri izakorera mu turere 25 two mu gihugu, aho kuba uturere 17, dore ko iya mbere izarangirana n’ukwezi k’Ukuboza k’uyu mwaka w’ 2023.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyanza.

 Jul 17, 2023 - 10:44