Bararira ayo kwarika nyuma yo kugura iminzani igahita ipfa, bagasabwa indi

Abacuruzi barasabwa gushaka iminzani yujuje ubuziranenge mu rwego rwo gukoresha ibipimo n’ingero zikwiye mu bucuruzi. Ni mugihe bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Rubavu bafite ikibazo cyo kugura iminzani n’abiyita abakozi b’ikigo k’igihugu gitsura ubuzirange RSB, ariko igahita ipfa mu gihe gito. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubahiriza amategeko ku birebana n’ibipimo n’ingero yavuze ko RBS itagurisha iminzani n’ibindi bipimo ahubwo abacuruzi basabwa kujya batanga amakuru kuri abo bantu baza kubahombya.

kwamamaza

Bamwe mu bacuruzi bagaragaza ko ikibazo bagize ubwo baguraga iminzani n’abakozi biyise ab’ikigo gitsura ubuziranenge byarabateje ibihombo mu gihe basabwa kugura indi yujuje ubuziranenge.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “ batuzaniye iyi minzani batubwira ko ariyo yujuje ubuziranenge, iriho n’ikirango cya RSB. Ariko bakiyituzanira twayikoreyeho ukwezi, yose iba irapfuye. Noneho dushaka mu batuzaniye tubura numwe ndetse dushaka naho twayikoresha. Mu bari bayiguze bose, tuyisigaranye turi batatu, abandi bose bayigurishije mu myanda.”

Undi ati: “baraje nuko umuturage byagoraga kubona umunzani, koperative yari yaratuguriye iminzani ariko ntabwo twigeze tuyimarana kabiri kuko yahise ipfa. Inapfuye, abantu bo muri RSB baza kuyifata ngo bagiye kuyikora. Imodoka yahagaze aha inyuma nuko turayibahereza. Iminzani bayijyanye ntawadusigiye nimero yabo, barayitwaye ntabwo bigeze bayitugarurira.”

Abacuruzi bavuga ko batigeze batekereza ko ari abatekamutwe.

Umwe ati: “ ntabwo twigeze dutekereza ko ari abatekamutwe kuko iyo tubitekereza ntabwo tuba twarayibahaye. Baraje bafata iminzani yo mu isoko rizima, kandi siyo bajyanye gusa kuko babanje gutwara nk’iyi [ iyo bari basanzwe bakoresha] bukeye baraza batwara indi.”

Aba bacuruzi bavuga ko byabagizeho ingaruka zirimo kuba basabwa gushaka indi minzani yujuje ubuziranenge.

Umwe ati: “ingaruka ni uko muri kuza mukatubwira ko iyi itujuje ubuziranenge.”

MAFREBO Lionel; Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubahiriza amategeko ku birebana n’ibipimo n’ingero, yavuze ko iki kigo kidakora ubucuruzi. Avuga ko ibyo RSB ikora ari ugushyiraho amabwiriza yo gukurikiza kugirango ibintu bibe bifite ubuziranenge.

Ati:” ikintu cya mbere tugomba kumbikana ni uko ikigo gitsura ubuziranenge ntabwo gicuruza. Ikigo gitsura ubuziranenge ntabwo giciruza iminzani ahubwo gishyiraho amabwiriza. Hari abantu biyitirira iki kigo bakaza bagafata ibintu by’abaturage, cyane cyane ibikoresho bikoreshwa mu bucuruzi. Babatwarira ibikoresho cyangwa bakabitwara bababwira ko bagiye kubazanira ibindi bishyashya, iyo ni imyitwarire itameze neza.”

Yongeraho ko“ Twabwira abaturage ko inzego zihari, iz’isoko, iz’ikigo gitsura ubuziranenge, ntibakemerere umuntu wese kuza kubatwara ibikoresho inzego zitabizi.”

Ariko MAFREBO yemeza ko iki kibazo bakizi ndetse ko hari abafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano kandi bari gukurikiranwa.

Ati:“ iki kibazo ikigo kirakizi kandi cyajyanywe mu zindi nzego. Abo bantu barazwi bafatiwe n’ibyemezo.”

Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, gikangurira abantu bose kujya batanga amakuru y’abantu baza bicyiyitirira kuko usanga bituma babeshya abacuruzi bakabambura ibyabo birimo iminzani n’ibicuruzwa.

 Feb 29, 2024 - 13:20