Ubushinwa bwahishuye ko ibipirizo byo muri Amerika byavogereye ikirere cyabwo muri 2022.

Ubushinwa bwashinje Amerika kuvogera ikirere cyabwo ikoresheje za ballon/ibipirizo birenga icumi byagaragaye mu kirere cy’Ubushinwa kuva mu ntangiriro za 2022. Ibi bitangajwe mugihe umubano w’impande zombi ukomeje kuzamo agatotsi, nyuma yaho Amerika ishinje Ubushinwa igipirizo cy’ubutasi.

kwamamaza

Ingabo z’Amerika zarashe igipirizo cy’Ubushinwa, Pantagone ivuga ko cyakoreshwaga mu buryo bw’ubutasi kuko cyari kigendereye kwiba amakuru y’ingenzi, cyane ko n’ibisigazwa bya za antenne byafataga amakuru nabyo Amerika yatangaje ko byamaze kuboneka.

Kurasa icyo gipirizo byamaganwe n’Ubushinwa, buvuga ko cyari icya gisivile cyayobye inzira yacyo.

Kuva iki kibazo cyagaragara, hari ibindi byarasiwe mu kirere cya Canada n’Amerika ariko kugeza ubu,  inkomoko yabyo ntiramenyekana.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Leta ya Pékin yabajijwe ibijyanye n’iby’ibi bipirizo bikomeje kugaragara mu kirere, Wang Wenbin; ukuriye Dipolomasi y’Ubushinwa, yagize ati: “ kuva umwaka ushize, Ibipirizo byo muri Amerika byagaragaye mu kirere cy’Ubushinwa nta burenganzira bibifitiye birenga icumi.”

Icyakora amakuru dukesha AFP, avuga ko nta makuru arambuye kur’ibyo bipirizo Wang yatanze.

Ahubwo yavuze ko ikibazo cy’ibipirizokiri gukurikiranwa na  Pékin kandi bya kinyamwuga.

Ku ruhande rw’Amerika, yateye utwatsi iby’ibi bipirizo byatangajwe n’Ubushinwa.

@AFP.

 Feb 14, 2023 - 10:17