Gushimuta no kwica utavugarumwe n’ubutegetsi byarakaje benshi muri Tanzania

Abanyatanzania barasaba leya gufata ingamba ku bantu baburirwa irengero, abashimutwa na bamwe bicwa. Ni nyuma yo guterwa uburakari n’ishimurwa nderse n’iyicwa rya Mohamed Ali Kibao, umunyapolitike ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi wo mu ishyaka rya Chadema.

kwamamaza

Yifashishije urubuga rwa X, Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yategetse ko hakorwa iperereza ku iyicwa rye.

Mohamed Ali Kibao, wari mu bunyamabanga bw’ishyaka Chadema, byatangajwe ko yaburiwe irengero ku wa gatandatu nyuma y’uko avanywe mu modoka rusange n’abantu batamenyekanye, ubwo yarimo yerekeza iwabo ku ivuko mu mujyi wa Tanga avuye i Dar es Salaam.

Nyuam umurambo we waje kuboneka mu gace ka Ununio, mu majyaruguru ya Dar es Salaam. Ubu hari gukorwa isuzuma kugira ngo hagaragazwe icyamwishe.

Ishyaka rya Chadema rivuga ko abantu bitwaje intwaro bahagaritse iyo modoka rusange igeze hafi y’ahitwa Tegeta bakoresheje imodoka ebyiri. Bategetse umushoferi n’abagenzi kudasohoka mu modoka,  maze binjiramo basohora ku ngufu Mzee Kibao wari ugiye i Tanga.

Umurambo we waje kuboneka ku cyumweru, ndetse ibinyamakuru byaho bitangaza ko umubiri we werekanaga ibimenyetso ko yakorewe iyicarubozo.

Gusa Perezida Samia yagize, ati: “Nategetse abashinzwe iperereza kumpa raporo irambuye kuri iki gikorwa cy’urwango, hamwe n’ibindi bisa na cyo, vuba bishoboka. Igihugu cyacu ni demokarasi, kandi buri muturage afite uburenganzira bwo kubaho. Leta nyoboye ntabwo yihanganira ibikorwa nk’ibi by’ubugome.”

Perezida Samia yavuze ko yihanganishije umuryango wa Kibao, inshuti ze na bene wabo, n’abakuriye ishyaka Chadema.

Iri shyaka kimwe n’ayandi, ryamaganye ubu bwicanyi kandi ryasabye leta ibisobanuro no kugira icyo ikora.

Ku butegetsi bwa John Magufuli (2015 - 2021) hanenzwe guhonyora uburenganzira bwa muntu, kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi no gufunga ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Samia Suluhu,  ubwo yajyaga ku butegetsi, yizeje igihugu kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bwa bose.

 Sep 9, 2024 - 12:54