Ubukene i Nyanza: abaturage baratunga agatoki igenamigambi ridahamye mu buhinzi

Abatuye aka karere baravuga kuba gafite abaturage bakennye benshi biterwa n'uruhurirane rw'ibibazo birimo igenamigambi ridahamye mu buhinzi, ndetse n'ibindi basaba ko byakosorwa. Icyakora ubuyobozi buvuga ko hari imishinga izakura abaturage mu bukene irimo uwo guhingira isoko mpuzamahanga.

kwamamaza

Nyanza:

Abatuye aka karere baravuga kuba aka karere gafite abaturage bakennye biterwa n'uruhurirane rw'ibibazo birimo igenamigambi ridahamye mu buhinzi, ndetse n'ibindi basaba ko byakosorwa. Ixyakora ubuyobozi buvuga ko hari imishinga izakura abaturage mu bukene irimo uwo guhingira isoko mpuzamahanga.

Ibi bitangajwe nyuma y'aho ubushakatsi bwa 7 ku mibereho y'ingo, bwerekanye ko akarere ka Nyanza ari aka kane mu gihugu mu kugira umubare w'abaturage bakennye. 

Ku ruhande rw'abagatuye, bavuga ko ubukene buharangwa buterwa na politiki idahamye mu buhinzi. Bagaragaza ko hari nk'ababwirwa guhinga urusenda cyangwa ibindi runaka bizezwa isoko, ariko rikazabura, bagahomba igihe bataye ndetse n'amafaranga bashoyemo.

Umuturage umwe yabwiye Isango Star, ko " ntabwo twabwakiriye neza kuko twasanze ibyo dukora, nk'ubu urugero: abantu twari twakoreye hano tuzi ko tuzagira inyungu, ariko irabuze!"

Undi ati:" n'abo ba rwiyemezamirimo badutegeka guhinga ibi bintu ariko ntibafate umusaruro ngo bayijyane ijye hanze nkuko bisanzwe, nabyo bizadutera ubukene. Uzashora miliyoni warayigujije muri banking noneho nurangiza ubure amafaranga yo kwishyura banki, bizagenda gute kandi wari warashatse igishoro cyo kugira ngo uziteze imbere?"

Hari n'abavuga ko no kuba urubyiruko ruharira ubuhinzi abageze mu zabukuru ari ikibazo, bose bagahuriza ku kuba batarishimiye uyu mwanya bajeho ibyo basaba ko byakorwa.

Umwe ati:" urubyiruko iyo rurangije amaashuli ruhita rwigira mu mijyi. Abakozi tuba bakeya, abaryi bakaba benshi. Mfite abana batanu ariko ninjye n'umukecuru dukora twenyine!"

Bavuga ko n'abakora ubuhinzi bakigorwa no kubona imbuto z'indobanure ndetse ubutaka bwabo bushaririye kuburyo bisaba gukoresha ishwagara.

SEBAZUNGU Modeste; Umukozi mu Kigo cy'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, mu ishami ry'Imishinga, avuga ko n'ubwo bimeze gutya, hari imishinga iri gukorerwa abaturage bo muri aka Karere, yitezweho kuzagabanya ubukene, irimo iy'ubuhinzi bugamije isoko.

Ati:" hari uburyo bwo guteza imbere ibihingwa byoherezwa hanze: harimo urusenda, imiteja, watermelon n'ibindi bihingwa. Icya mbere byinjiriza abaturage bo muri aka gace amafaranga. Ikindi bibafasha mu kurwanya ubukene no gutanga agazi ku bantu benshi."

Ubushakatsi bwa 7 ku mibereho y'ingo bwagaragaje ko Akarere ka Nyanza ari aka kane mu gihugu mu kugira umubare  munini w' abaturage bakennye, aho bangana na 42.8% by'abagatuye.

Nyanza iza inyuma y'uturere twa Nyamagabe, Gisagaraga na Rusizi.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Nyanza.

 May 12, 2025 - 10:25