Ubukene bw’ikinyarwanda ku ikoranabuhanga bwabonewe umuti

Kuri uyu wa gatatu, hamuritswe inkoranabuhanga z’ikinyarwanda, uburyo bugiye gufasha mu gushyira ururimi rw’ikinyarwanda mu buryo buboneye ku ikoranabuhanga.

kwamamaza

U Rwanda, rufite intego ko muri 2024 serivise hafi ya zose zizaba zitangirwa ku ikoranabuhanga, nyamara kugeza ubu usanga rikoresha indimi z’amahanga, mu gihe abakenera serivise benshi ari abakoresha ikinyarwanda, ibyo Mbabazi Rose Marry, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco aheraho ahwitura ababishinzwe kwibanda ku Kinyarwanda.

Yagize "nitutarubungabunga ntawe uzabikora, turuhe agaciro nitutaruha agaciro ntawe uzaruha agaciro, hari ubwo ujya mu bigo bimwe na bimwe ugasanga hari serivise 98% igenewe abanyarwada ariko twayishyize mu ndimi zigenewe babandi 2%".   

Ibi kandi bishimangirwa n’aba bakiri urubyiruko, bagaragaza ko na bike byashyizwe ku ikoranabuhanga bikibatera urujijo, bityo ngo hakenewe igisubizo.

Umwe yagize ati "hari ukuntu ujya gushaka ikintu kuri Google mu kinyarwanda kuko twamenyereye gukoresha icyongereza twese, ukabona ibintu hari igihe haba harimo ibizima ibindi biterekeranye n'ibyo ushaka, ubu ubishidikanyaho ntabwo uba ubyizeye neza, urebamo ibyo ushaka wabibura ukabyihorera".  

Umuti kuri ibi bibazo, utegerejwe ku buryo bushya butegerejweho kuzakungahaza ikinyarwanda ku ikoranabuhanga, uburyo bwamuritswe kuri uyu wa gatatu.

Audace Niyonkuru,Umuyobozi w’ikigo Digital Umuganda cyagize uruhare mu ishyirwaho ry’uyu muyoboro,avuga ko amagambo akiri make.

Yagize ati "imbogamizi ziracyahari kuko hari amagambo atari yakorwa".

Amb. Robert Masozera, Umuyobozi mukuru w’Inteko y’ururimi n’Umuco, yemera ko koko ibi bihari ndetse ngo bigira ingaruka ku rurimi rw’ikinyarwanda n'umuco muri rusange, ariko ngo bifitiwe igisubizo.

Yagize ati "porogaramu yavomaga mu kigega gikennye kitarimo amagambo menshi, ubungubu uko amagambo yagiye aba menshi muri icyo kigega ya makosa yaragabanutse ubu ntabwo bikigaragaramo cyane, ingaruka ku rurimi nuko byatumaga abantu bose bakinisha ikinyarwanda uko bishakiye, ubwo tubonye inkoranabuhanga biraza no gufasha gukemura cya kibazo twahuraga nacyo cy'ikiciro cy'abanyarwanda bangizaga ururimi bakoresha amagambo tutazi aho aturutse ugasanga ururimi baruhindaguye uko bashaka".     

Ingabire Paula, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, arasaba ubufatanye bw’impande zose, mu kunoza uru rugendo rwo gukungahaza Ikinyarwanda kuri murandasi n’ikoranabuhanga.

Yagize ati "izi nkoronabuhanga twabonye ntabwo zizashoboka hatarimo amakuru nyayo, ariyo mpamvu dushishikariza kugirango abafatanyabikorwa badufashe kuba babona amakuru ahagije yatuma ya minogereze ya serivise dushaka gukora ishobora kuba yagerwaho".    

Ikinyarwanda kibaye rumwe mu ndimi nyafurika 6 zemewe ku ikoranabuhanga mu gihe ari rumwe mu ndimi 133 ziboneka mu isemuramagambo rya Google cyangwa se google translator. Kuba rugiye kongerererwa ububasha ku ikoranabuhanga, ni ibyatuma amagambo y’ikinyarwanda aboneka kuri google yiyongera.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Feb 16, 2023 - 07:22