Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko inkoni yera ihabwa agaciro

Umuryango w’Ubumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona RUB watangije icyumweru cyahariwe inkoni yera, aho abafite ubumuga bwo kutabona bifashisha iyi nkoni kugirango babashe kugenda mu nzira badahuye n’inkomyi.

kwamamaza

Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi nshingwabikorwa w’ubumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona RUB, Dr. Donatille Kanimba avuga ko inkoni yera yashyizweho bitewe n’uko abafite ubumuga bwo kutabona bahuraga n’imbogamizi zitandukanye mu gihe bari mu bikorwa bitandukanye.

Ni muri urwo rwego umuryango RUB uvuga ko inkoni yera ifasha benshi mu bafite ubumuga bwo kutabona bitabaye umutwaro ku muryango kuko badakenera umuntu ubatwara ahantu hose.

Dr. Donatille Kanimba akomeza asaba Abantu bose gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kuko hari ibibazo bagihura nabyo mu gihe hari bamwe batahaye agaciro inkoni yera.

Mu gihe iki cyumweru cyizihizwa tariki ya 15 ukwakira buri mwaka ku isi, mu Rwanda bahisemo kuwizihiza tariki ya 15 ugushyingo, aho iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti "inkoni yera ubwisanzure bwanjye".

Umuryango w’ubumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona RUB washinzwe mu 1995, ufite intego yo kuzamura imibereho y’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda.

Inkuru Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 13, 2023 - 15:27