Inama n'imurikagurisha byo guteza imbere amashanyarazi y'imirasire y'izuba

Kuri uyu wa kabiri i Kigali mu Rwanda hatangijwe inama n’imurikagurisha mpuzamahanga y’ikigo cy’ikoranabuhanga byateguwe n’ikigo cya Gogla hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

kwamamaza

Mu nama mpuzamahanga  yahuje inzego zitandukanye zirimo iz’abikorera n’iza leta, yateguwe n'ikigo Gogla, abakorera mu nzego zitanga ingufu z’amashanyarazi  akomoka ku mirasire y’izuba bakoraniye i Kigali, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi ariko kandi barakora n'imurikagurisha.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Erneste Nsabimana nyuma yo gutangiza iyi nama ku mugaragaro yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda ruzayungukiramo byinshi binyuze mu imurikagurisha ririmo kuhabera.

Yagize ati "hari abaza kumurika ibikoresho, nk'inganda bafite ibikoresho bigiye bitandukanye ariko hari n'abandi bafasha abantu mu rwego rwo kubona ayo mafaranga kugirango nibyo bikoresho nabyo bishobore kugera kuri bose, hari abafite ubushobozi hari n'abadafite ubushobozi, cyane cyane iri koranabuhanga ni ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa cyane mu giturage, aho wenda amashanyarazi atari yagera, ari abakoresha ibyo bikoresho kuko iyo ubirebye ubona ko ariho ikoranabuhanga rigenda rigana, buri gihe hari ibigomba kuganirwaho yaba iri izo nganda, yaba ari leta itera inkunga abo bantu bafata ibyo bikoresho cyangwa ubundi buryo  bwose bw'inguzanyo ni ibintu byigirwa hamwe kugirango yaba ari imikorere cyangwa n'imikoranire byose bigende neza".      

Ni nama yo ku rwego rwo hejuru yanitabiriwe n’abahagarariye banki y’isi isanzwe itera inkungu imishinga itandukanye ifasha abaturage by’umwihariko abatuye mu bice byo mu cyaro kubona umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi wa banki nkuru y’isi ushinzwe ibikorwa byo gukwirakwiza ingufu muri iyi banki Sammer Shukler ,akavuga ko bahisemo gukomeza gutera inkunga iyi mishinga kugirango ziteze imbere abaturage by'umwihariko abo muri Africa. 

Yagize ati "mu mezi 7 ashize banki y’isi yatanze amafaranga angana na miliyari 2 na miliyoni 600 z’amadorari y'Amerika ,yageze ku bihugu hafi ya byose bya Afrika kandi dukomeje gushaka uko dutera inkunga izi business kugirango tuzubakire ubushobozi kandi turizera ko bizakomeza gutuma ubucuruzi butera imbere".

Naho ihuriro rya kompanyi zikoresha umuriro w’amashanyarazi ku isi Gogla ryanateguye iyi nama, umuyobozi waryo Koen Peters avuga ko u Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari ari nayo mpamvu bahisemo kuhakorera inama.

Yagize ati "mu Rwanda niyo yari amahitamo meza yacu ,ni ahantu horohereza abakora business ,mbese guverinoma iteza imbere ibikorwa by’abikorera ni umufatanyabikorwa wacu kandi ufite abanyamahanga benshi bashoye imari muri iki gihugu ,rwose dushimishwa n’ukuntu leta y’u Rwanda iteza imbere ishoramari  mbese hari ibiduhuza byinshi".

Usibye inama kandi harimo no kuba imurikagurisha abakora muri izi kompanyi z’abanyamahanga n’abanyarwanda bagaragaza ibyo bakora bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’ingufu z’amashanyarazi, Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko mu Rwanda ikoreshwa ry’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bigeze ku kigero cya 24%.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Oct 19, 2022 - 07:35