Ubufatanye bw'u Rwanda_Ububiligi bwagabanyije impfu z'abana hejuru ya 15%

Abakora mu nzego z'ubuzima mu Rwanda baravuga ko ubufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'Ububiligi mu rwego rw'ubuzima, bwabafashije kugabanya imfu z'abana. Bavuga zageze ku kigereranyo kiri hagati ya 5-8%, zivuye ku gipimo kiri hagati ya 20-24% muri 2021. Ni nyuma y'aho u Rwanda rusinyaniye amasezerano y'ubufatanye mu rwego rw'ubuzima, n'ikigo cy'Ububirigi gishinzwe iterambere (Enabel) agamije gusigasira ubuzima bw'umubyeyi n'umwana.

kwamamaza

Ayo masezerano yasinywe hagati y'impande zombi, yari ay'imyaka 5 uhereye mu 2019 ndetse n'agaciro kangana na miliyoni 44,700 z'amayero, ni ukuvuga asaga miliyari 62 z' amafaranga y' u Rwanda. 

Harimo kandi miliyoni 18 z'amayero [ asaga miliyari 25 z' amafaranga y' u Rwanda] yagombaga gufasha mu bikorwa by'ubuzima birimo ubw'umubyeyi n'umwana mu rwego rwo kugabanya imfu z'abana bapfa bavuka.

Ku nkunga y'ikigo cy'Ububirigi gishinzwe iterambere (Enabel), binyuze mu mushinga witwa Barame, mu 2021-2022, Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) byakoze ubushakashatsi 25 bugamije kureba icyateraga abana gupfa bavuka.

Ubwo bushakashatsi bwanagaragaje ko ibyuma byashyirwagamo abana bavukaga batagejeje igihe, byari bikozwe mu buryo bwa gakondo bitabafashaga guhumeka neza, ugereranyije n'ibyakorewe mu nganda. 

Enabel yatanze imashini za kizungu zitwa "Sipapu" mu ibigo by'ubuvuzi byo mu turere 7, nuko, bigabanya umubare w'abana bapfa bavuka.  

Umuganga umwe ukorera muri ibi bitaro, yagize ati:" ubushakashatsi twabukoze ku bufatanye na Enabel. Yaduhaye umuntu wo kuyobora abantu mu buryo buri technique no kubigisha. Ku ikubitiro, baduhaye imashini 10 maze ariko ubu hari gahunda yo kubona izindi zirenze."

Yongeraho ko" muri 2021-2022, twari mu bantu bafite imfu nyinshi z'abana bari hagati ya 20% na 24%. Ubu turi munsi ya 8%, ni hagati ya 5%-8%."

Undi ati:" Enabel yaduteye inkunga mbere yuko dutangira gukorera mu nyubako kuko harimo n'ibikoresho baduhaye. Twari dufite impfu z'abana n'ababyeyi ziri hejuru 15% ariko ubu turi ku 9.4%, kandi ni mugihe cy'imyaka Mike ishize."

Ku bitaro bya Kibilizi ni hamwe mu hashyizwe ibi byuma bya Kizungu bishyirwamo abana bavutse batagejeje igihe. Ubwo Isango Star yageraga kuri ibi bitaro, yahasanze Komezusenge Salome, wari umaze kuhabyarira inshuro ya kabiri maze adudangiza uko yabonye itandukaniro.

Ati:" ubwo bamunteruyemo nuko umwana gira ikibazo cyo kutonka nuko bahita banzana mu bitaro by'abana [hano]. Ubwo bafashije umwana wanjye aronka kandi mubyara ntabwo yonkaga. Bwa mbere, aha narahabyariye ariko ntabwo baducishije mu byuma nkuko ubu babiducishijemo! Kuko ubu baducishije mu byuma kuko ntarengeje igihe. Ntwara iyo nda, iyo batagira ibyo bikoresho byose twari guhwana n'inda cyangwa se umwana wanjye ntabwo yarikubaho. Imana ihe umugisha abantu bazanye ibyo bikoresho."

Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y'Ububiligi mu Rwanda, Laurent Preu d'homme, avuga ko mu mubano ibihugu byombi bifatanye hari imishinga yashyizwe mu bikorwa mu byiciro bitatu aribyo "kunoza imiturire, guteza imbere ubuhinzi, n'iterambere ry'ubuvuzi" kandi byatanze umusaruro.

Ati: " Mu rwego rw'ubuzima, ibikorwa byacu byibanze ku buzima bw'ababyeyi n'abana. Duhereye ku isamwa ry'umwana aho umubyeyi yitabwaho, hagamijwe kugabanya igipimo cy'abitaba Imana, by'umwihariko ababyeyi n'abana. Ni muri urwo rwego ibikoresho byagomba kuba bihagije kandi bijyanye n'igihe. ariko nako kandi duhugura ababikoresha mu mavuriro ya leta! Tukareba ishyirwa mu bikorwa ry'iyo gahunda, hagamijwe kureba ko imibare y'inzego z'ubuzima yagabanyuka nyuma y'imyaka itanu. "

Aya masezerano y'ubufatanye bw'u Rwanda n'ikigo cy'Ububirigi gishinzwe iterambere (Enabel) ageze ku musozo w'imyaka 5 yari agenewe.  

Mu gusigasira ubuzima bw'umubyeyi n'umwana asize mu turere 7, miliyoni 18 z'ama-euro zingana na miliyari 25 z'amafaranga y'u Rwanda. Hakozwe ibikorwa 115; birimo imbangukiragutabara 41 zahawe ibigo by'ubuvuzi, maternite 34, ibyumba bifasha abavutse batagejeje igihe, ahatangirwa ubufasha ku wahohotewe, kuvugurura ibigo nderabuzima no kubyongerera ubushobozi bwa serivisi bitanga, ndetse n'ibindi....

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star -Amajyepfo.

 May 17, 2024 - 11:42