Gatsibo:Kiliziya Gatorika yasabwe kongera ingengo y’imari yo gufasha abarwayi no kubaka shapeli

Abakozi muri serivise y'imibereho myiza mu bitaro bya kiziguro mur’aka karere barasaba Kiliziya Gatolika kubongerera ingengo y'imari kugira ngo ibikorwa byo kwita ku barwayi bigende neza. Nimugihe abarwaza basaba kubakirwa shaperi bazajya basengeramo muri ibyo bitaro. Nyiricyubahiro Musenyeri wa Dioseze ya Byumba  yemeye ko bazabafasha bakabona ibyo bifuza kugira bakomeze gufasha abarwayi bagana Ibyo bitaro.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi w'abarwayi mu bitaro bya kiziguro mu karere ka Gatsibo.

Abaganga n'abarwaza basobanuriwe ko kwita ku murwayi umwereka umutima mwiza ntumunene byunganira imiti ahabwa na muganga bigatuma yumva amerewe neza mu burwayi bwe.

Abahawe impanuro bavuga ko bazazigenderaho ndetse bakazisangiza bagenzi babo kugira ngo bajye bamenya uko bita ku murwayi.

Umwe yagize ati: “icyangombwa cyibanze uramuhumuriza, ukamukomeza, ukamubwira ko nta kidashoboka. Umuha umutima mwiza, ukamubwira ko indwara arwaye itari iyo kumwica noneho bigatuma n’abarwayi bishima kuburyo n’ubona arembye ubona agaruye morale.”

Undi ati: “ batubwiye ko icya ngombwa ari ukwegera umurwayi, ukamwitaho, ukamwitwararikaho neza. Muganga agomba guca bugufi imbere y’umurwayi. Ni uwari we wese, yaba umurwaza, yaba uje gusura nawe agomba kwitwararika imbere y’umurwayi.”

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika basabwe n’abashinzwe imibereho myiza bo mu bitaro bya Kiziguro, kongera ingengo y’imari kugira ngo imibereho y'abarwayi n'abarwaza ikomeze kumera neza.

Kampire Ernestine; ushinzwe imibereho myiza muri ibi bitaro, yagize ati: “ ibyo twasabye Nyiricyubahiro Musenyeri nibyo twabonaga bikenewe. Icya mbere twamusabye ko ingengo y’imari yakwiyongera kugira ngo tubashe gufasha abantu batishoboye. Icya kabiri, twamusabye yuko bakubaka shapeli kugira ngo abantu bajye babona basengera. Twamubwiye yuko batwubakira igikoni kugira ngo tubone aho gutekerera kuko serivise social ibonye igikoni byagenda neza.”

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musengamana Papias, washimye ubwitange  bw’abakozi b'ibitaro bya kiziguro mu gufasha abarwayi bagana ibi bitaro, yabijeje ko ibyo basabye Kiliziya izabafasha bikaboneka.

Ati: “ nshimiye abakozi b’ibi bitaro umutima bagize wo kwishyira hamwe kugira ngo bafashe service social ni ikintu cyiza cyane. ukaba ushinzwe kuvura umurwayi ariko ukagira n’icyo umugenera kugira ngo umufashe kumererwa neza. Ubwo hamwe n’umuyobozi w’ibitaro tuzakomeza kubiganiraho hanyuma tugende tureba ibishoboka. Kandi ikidakunze mu mwaka umwe gikunda mu myaka ibiri kuko vuba byihuse nibyo byiza.”

Mu mwaka wa 2023, ibitaro bya Kiziguro byakiriye abarwayi batishoboye bangana na 270. Ibikorwa byo kubafasha byatwaye amafaranga 865 346 y’u Rwanda.  Ibi byiyongeraho no kuba hari amatsinda yagemuriye abarwayi arimo itsinda rya Karitasi, iry'abayisiramu, irya ADEPR ndetse n'andi atandukanye, aho yose yahawe ibyemezo by'ishimwe kuri uwo mutima utabara.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Mar 18, 2024 - 12:58