
Ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga buracyarimo imbogamizi
Jul 29, 2024 - 09:30
Abakora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga baragaragaza ko nubwo bugenda buzamuka ariko hakiri imbogamizi z’icyizere gike abanyarwanda bagifitiye ubu bucuruzi. Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko hari amategeko n’amabwiriza agenga ubu bucuruzi ari kuvugururwa kuburyo bizazamura icyizere mu bakiriya.
kwamamaza
Ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga kenshi bunakoresha murandasi, bworohereza ugura kubona icyo yifuza atavuye ahari, bukanafasha ababukora kugurisha ibicuruzwa byabo ndetse na serivisi zitandukanye bitabaye ngombwa ko bahura n’abakiriya amaso ku maso, aba bacuruzi bahamya ko ubu bucuruzi bwongereye umubare w’ababagana bikanabazamurira umusaruro.
Umwe ati "umukiriya ashobora kuguhamagara bitabaye ngombwa ko agera hano, ashobora kuba ari i Cyangugu cyangwa atari hafi ahangaha, ashobora no kuba ari hafi aha ariko adafite umwanya wo kuza".
Undi ati "aho dutangiye gucururiza cyane ku mbuga nkoranyambaga ubona ko akazi kiyongereye".
Icyakora nubwo bimeze gutya, ngo haracyarimo imbogamizi zituma ubu bucuruzi butaranozwa neza harimo n’icyizere kidahagije abakiriya bagirira ibigurishirizwa ku ikoranabuhanga.
Umwe ati "turacyafitiwe icyizere gikeya ku bantu bakorera ku mbuga nkoranyambaga, iyo iracyari imbogamizi ikomeye".
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), ivuga ko kuri izi mbogamizi hari amategeko n’amabwiriza agenga ubu bucuruzi ari kuvugururwa kuburyo bizafasha umuguzi ndetse n’ugurisha.
Rukundo Jean Premier Bienvenu, impuguke mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga muri MINICOM ati "ni urugendo turimo ariko tugahera nibura kumenya ngo ese dufite amategeko n'amabwiriza agenga ubwo bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ku buryo ya mategeko tuyamenyesha, abacuruza bakoresha ikoranabuhanga ariko na babandi b'abaguzi nabo bakamenya uburenganzira bwabo hakabaho no gukora ubukangurambaga muri rusange bubazamurira ubumenyi bw'ibikorwa mw'ikoranabuhanga kugirango bumve neza nabo uruhare rwabo mu kugirango badahahira ku mbuga zitubahirije ibisabwa cyangwa se banamenye no kubanza kureba ibyo bemerewe nibyo batemerewe mugihe barimo bagura bifashishije ikoranabuhanga".
Akomeza agira ati "hari itegeko rirengera umuguzi ryari risanzweho ariko uyu munsi rikaba riri mukuvugurwa kugirango twizere ko mubyo rireba no mu baguzi rirengera harimo na babaguzi bagura hifashishijwe ikoranabuhanga, igisigaye ni ubwo buryo burambye bwo kugirango abantu barusheho kugirira icyizere cy'ubu bucurizu bukoresha ikoranabuhanga".
Ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga bukomeza kuzamuka umunsi ku munsi, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ihamya ko bunagira uruhare mu koroshya ubuhahirane ndetse no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


