Airtel yatangiye gutanga Smartphone za 4G

Mu rwego rwo kurushaho gukwirakwiza itumanaho mu Rwanda ndetse no kwegereza abaturage ikoranabuhanga sosiyete y’itumanaho ya Airtel yatangije ku mugaragaro gahunda yo gutanga Telefone zigezweho ( smartphone ) zifite itumanaho rya 4G ku giciro gito.

kwamamaza

Hashize amezi abiri sosiyete y’itumanaho ya Airtel itangije poromosiyo yitwa "A Reason to imagine" yakurikiwe na Telephone zatangiye gutangwa, aho iyi gahunda yahereye mu karere ka Kayonza hatangwa Telephone za smartphone zikoresha itumanaho rya 4G ku mafaranga make, ndetse guhamagara no kohereza ubutumwa ukaba wabikora ku buntu mu gihe wongeyeho amafaranga 1000.

Ni gahunda bivugwa ko ari nziza bigendeye kuri gahunda ya Leta yo gukwirakwiza itumanaho rigezweho ndetse n’ikoranabuhanga nkuko Kalema Gordon umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) abivuga.

Ati "turashima kompanyi ya Airtel yashyize imbaraga nyinshi muri iki gikorwa cyitwa connect Rwanda, ni gahunda yashyizweho na Leta aho abafatanyabikorwa batandukanye bashyiraho ingamba zo kugeza ku baturage Telephone zigezweho, ni gahunda imaze iminsi, ibi turabishima nka Leta kuko n'ubundi ni ingamba tumazemo iminsi dushyiraho politike nshyashya yo guteza imbere umurongo mugari w'ikoranabuhanga, intego ni ukabasha kugeza Telephone mungo zose 100% bitarenze umwaka wa 2027....."    

Bishingiye ku ibarura rusange riheruka ryerekana ko mu Rwanda ingo 24 % arizo zirimo Telephone zigezweho za smartphone.

Mugihe mu mwaka 2020 MINICT yatangazaga ko mu Rwanda habarwaga imiryango isaga miliyoni 2,600,000 idafite Telefone zigezweho za Smartphone.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 17, 2023 - 13:38