![U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu mikino Nyafurika muri U-16.](https://isangostar.rw/uploads/images/2023/06/image_750x_649d4f0ec9a00.jpg)
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu mikino Nyafurika muri U-16.
Jun 29, 2023 - 11:16
Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 16 yatsinzwe n’iya y’Uganda amanota 59-56 mu mukino wa mbere mu yo gushaka itike y’Imikino Nyafurika “FIBA U16 Zone V African Basketball Championship qualifiers”.
kwamamaza
Uyu mukino wari uwa mbere wo gufungura ku mugaragaro iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu birimo Uganda, u Burundi, Tanzania ndetse n’u Rwanda rwakiriye aya marushanwa.
Ingimbi z’u Rwanda zatangiye neza zitsinda amanota menshi, binyuze kuri Nshimiye Joseph. Bidatinze agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 17 kuri 14 ya Uganda.
Uganda yagarukanye imbaraga mu gace ka kabiri maze igatsinda ku manota 11 ku 10 y’u Rwanda. Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 27 kuri 25 ya Uganda.
Uganda yakomeje kuguma mu mukino ari na ko yarushaga u Rwanda bigaragara, binyuze ku mukinnyi wayo Tejan Joel Rugette watsindaga amanota menshi.
Ibi niko byakomeje no mu gace ka nyuma maze umukino urangira Ikipe y’Igihugu ya Uganda itsinze u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota atatu gusa [ 59-56].
Iyi mikino irakomeza kuri uyu munsi, ku itariki 29 Kamena (06) 2023, hakinwa umunsi wa kabiri.U Rwanda rurakina na Tanzania, mu gihe Uganda igomba kwisobanura n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi.
@Gakunzi Blaise/Isango Star.
kwamamaza