Algeria yasabye imbabazi RDC ku byakozwe n'umukinnyi wayo muri CAN 2025

Michel Nkuka wari ikimenyetso cya Emery Lumumba Lumumba

Algeria yasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko umukinnyi wayo, Mohamed Amoura, yerekanye igikorwa cyo kwishimisha ku mukunzi w’umupira w’amaguru w’umukongomani, Michel Nkuka (uzwi nka Lumumba VEA), nyuma y’umukino wahuje ibihugu byombi muri CAN 2025 i Rabat. 

kwamamaza

Impamvu yo gusaba imbabazi ziahingiye ku kuba ibyakozwe na Amoura byashoboraga gufatwa  nabi n'abafata b'ikipe ya Leopards ya RDC ndetse kikaba cyateza umwuka mubi mu mubano w'ibihugu byombi bitewe n'icyo intwari Lumumba avuze mu mateka ya DRC.

Intumwa za Algeria zasuye Michel Nkuka maze zimuha umwenda w’ikipe y’Algeria wanditseho izina rye, nk’ikimenyetso cy’ubupfura n’icyubahiro. Umuhango wabereye muri hoteli aho abashyigikiye RDC bari bacumbitse i Rabat. Ni igikorwa cyitabiriwe n’umunyamabanga wa siporo wa RDC, Didier Budimbu.

Uhagarariye Ishyirahamwe ry’umupira w'amaguru muri Algeria yagize ati:" Uyu muntu, by’umwihariko uwo yari we, ahagarariye indangagaciro nyinshi ku bany-Algeria. Hari umubano ukomeye usanzwe hagati ya Algeria na Congo. Mu by’ukuri, nyuma y’umukino, mbere y’uko habaho impaka, abakinnyi bari bashaka ko inshuti yacu Michel yajya mu rwambariro kugira ngo bafate ifoto ari kumwe na we."

Yavuze ko ibikozwe ari "ikimenyetso gito twashakaga guha inshuti yacu, ariko kandi n’igihugu cya Congo, igihugu cy’inshuti. Umukino wose wabaye mu mucyo no mu bwumvikane.”

Ikipe y'igihugu cya Algeria yahuye n'iya RDC m mu mikino ya kimwe cy'umunani (1/8) cya CAN 2025, aho Algeria yatsinze RDC igitego kimwe ku busa.

Nubwo hatagaragajwe igikorwa nyir'izina yakoze mu buryo bwagutse, Mohamed Amoura nawe yicujije ibyo yakoze, avuga ati: “Niba imyitwarire yanjye yashoboraga kumvikana nabi, mbisabiye imbabazi.”

Iki gikorwa cyazamuye umubano hagati y’abafana n’ibihugu, kugaragaza fair-play mu mukino yahuje impande zombi, nubwo warangiye Algeria itsinze RDC igitwgo kimwe ku busa.

Michel Nkuka wabaye ikimenyetso gikomeye mu kwibuka Patrice Emery Lumumba, intwari yaharaniye ubwigenge bwa RDC.

@radio okapi

 Jan 8, 2026 - 12:47