Abaturage bagiye kujya bavurirwa mu rugo bidasabye kujya ku bitaro

Hari bamwe mu baturage ndetse n’abajyanama b'ubuzima bavuga ko kuba Minisiteri y’ubuzima yashyizeho gahunda y'uko hari indwara zigiye kujya zivurirwa murugo ari igisubizo kuribo, kuko hari abajyaga barembera mungo kubera kubura ubushobozi bwo kugera kwa muganga.

kwamamaza

Aba baturage bavuga ko bishimira iyi gahunda yo kuvurirwa mu rugo ni abatuye mu murenge wa Nyakabanda mu mudugudu wa Munanira 1, Isango Star yabasanze murugo, maze n'ubwitonzi bwinshi bati "turashima imiyoborere myiza yacu kuko bizajya bidufasha nibadusanga mungo".

Bamwe mu bajyanama b'ubuzima mu kazi kabo ka buri munsi basanzwe bakora nabo bati "iki kizaba kibaye igisubizo, nabyo twabikora kuko tubana nabo umunsi ku munsi mu midugudu ariko tukongererwa amahugurwa".

Kuruhande rwa Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuvurira abaturage aho batuye bizajya bikorwa kugirango bagabanye umubare wabaremberaga mu rugo, iyi ni gahunda izaba ije ari nshya ariko izakurikizwa ishingiye kubyavuye mu gukingira abana imbasa yo mubwoko bwa 2 babasanze mungo nkuko bivugwa na Sibomana Hassan umuyobozi mukigo cy'igihugu cyita kubuzima RBC, ashinzwe ubuzima bw’umubyeyi n'ubw’umwana n'ibikorwa by’abajyanama b'ubuzima.

Yagize ati "icyo twifuza n'uko turushaho gukomeza kwegera abaturage tukabasanga aho bari aho kugirango baze badusanga, zimwe mu ngamba za Minisiteri y'ubuzima irifuza ko indwara nyinshi abantu bivuza zagombye kuba zivurirwa hasi cyane aho umuturage bitari bumugore, hakazamuka gusa abafite ibibazo biremereye bikanafasha ko abantu bakwiriye kuba bavurwa batarinze kuremba,....... tugira n'amahirwe yo kuba dufite n'abajyanama b'ubuzima ni ibintu bidufasha".     

Iyi ni gahunda ya MINISANTE ijyanye cyane n’intego yabo n’inshingano bihaye. Ko umuturage agira ubuzima buzira umuze isoko iranga imiyoborere myiza.

Kubungabunga ubuzima bw’abaturage bagashyirirwaho gahunda zitandukanye zirebana no kubungabunga ubuzima bwabo.

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB muri 2018 kuri serivisi z’ubuzima bugaragaza ko muri rusange, abaturage babajijwe bagaragaje ko bishimiye serivisi bahabwa mu buzima ku gipimo cya 70.8%, abanenga serivisi bahabwa bari ku gipimo cya 26.5%. Ibi byo kuvurirwa murugo bikaba byitezwe ko bishobora kuzamura igipimo cyo kwishimira serevise z’ubuvuzi mu Rwanda.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne / Isango Star Kigali

 Aug 9, 2023 - 08:02