U Butaliyani bwatunguwe, Portugal itera intambwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yatsinzwe na Macedonia y’Amajyaruguru igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabereye mu Mujyi wa Palermo kuri uyu wa Kane, tariki 24 Werurwe 2022.

kwamamaza

Uku gutsindwa k’u Butaliyani kwatumye butakaza amahirwe yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Macedonia y’Amajyaruguru itahabwaga amahirwe na make yo gukomeza yaje muri uyu mukino yugarira cyane bitewe n’intwaro zitandukanye u Butaliyani bwari bwitwaje mu gusatira.

Ku munota wa 29, Dominico Berardi yabuze amahirwe yo gutsindira u Butaliyani ubwo yateraga umupira ugenda buhoro cyane ukarinda ugeza aho umuzamu wa Macedoniya y’Amajyaruguru, Stole Dmitrievski awucakira nyuma y’aho yari yasize izamu rye ryambaye ubusa.

Nyuma yo gukomeza kotswa igitutu n’u Butaliyani bwateye amashoti 11 agana mu izamu ariko ntibwabona igitego. Aleksandar Trajkovski, rutahizamu wa Macedonia y’Amajyaruguru wari uri nyuma y’urubuga rw’amahina yarekuye ishoti ryavuyemo igitego ku munota wa 92 nyuma y’uko Gianluigi Donnaruma yirambuye ngo awukuremo bikanga.

Ibyavuye muri uyu mukino byasize andi mateka ku Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani y’uko ari ubwa mbere ititabiriye Igikombe cy’Isi ku nshuro ebyiri zikurikiranya.

Mu yindi mikino yabaye ni Portugal yakiriye Turukiya ikayitsinda ibitego 3-1.

Ni umukino wasize Portugal ifite ibitego bibiri mu gice cya mbere ubwo Otávio Edmilson Da Silva yafunguraga amazamu ku munota wa 15 na Diogo Jota akinjiza igitego cyasaga nk’igishimangira intsinzi ku munota wa 42.

Burak Yilmaz yabaye nk’utanga icyizere kuri Turukiya ubwo yayitsindiraga ku munota wa 65 gusa Matheus Nunes yaje gushyiriramo Portugal agashinguracumu ku munota wa 92.

Ku rundi ruhande, Gareth Bale yafashije Wales kubona intsinzi y’ibitego 2-1 cya Autriche cyatsinzwe na Marcel Sabitzer.

Nyuma y’iyi mikino hategerejwe uzatera intambwe imwe imujyana mu Gikombe cy’Isi cya 2022 hagati ya Portugal na Macedonia y’Amajyaruguru bizakina ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 mu gihe Wales itegereje izakomeza hagati ya Écosse na Ukraine bitarakina umukino wabyo kubera intambara.

 Mar 28, 2022 - 10:43