Bugesera fc yitendetse kuri APR FC

Bugesera fc yitendetse kuri APR FC

APR FC yanganyije na Bugesera FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda premier league 2025/26 wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2026.

kwamamaza

Umukino utatangiriye igihe wari gutangiraho bitewe nuko ikipe bugesera fc yahuye n'imbogamizi z'urugendo bituma igera ku kibuga icyererewe binatinza umukino, umukino watangiye ikipe ya APR FC yiharira umukino maze bidatinze ku munota wa 4" gusa ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mamadou Sy ku mupira mwiza yahawe na Djibril Ouattara awushyira mu izamu ikipe ya APR FC iyobora umukino muri iyi minota, ikipe ya bugesera FC ntiyacitse intege Nyuma yo gutsindwa igitego kuko yakomeje guhiga igitego igahusha amahirwe amwe n'amwe imbere y'izsmu rya APR fc 

Bugesera fc yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura maze bidatinze kumunota wa 21" ibona igitego cyo kwishyura cyinjijwe na rutahizamu Umar Abba ku ishoti rikomeye yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rushundura umuzamu wa APR FC  ishimwe Pierre ntiyamenya uko bigenze amakipe yombi anganya igitego 1-1. Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati ariko ikipe ya APR FC ikomeza kurema amahirwe menshi y'ibitego maze bidatinze iza kucyibona ku munota wa 42" igitego cya kabiri cyatsinzwe ku mupira watewe na Ruboneka Jean Bosco, awushyira ku mutwe wa Djibril Ouattara awutereka mu izamu kiba igitego cya kabiri cya APR FC Igice cya mbere cyirangira APR FC itsinze Bugesera FC ibitego 2-1 iyoboye umukino.

Mu gice cya kabiri ikipe ya bugesera FC yagarukanye imbaraga nyinshi zo gushaka igitego cyo kwishyura icyo yari yatsinzwe maze bidatinze ku munota wa 48", itsinda igitego cya kabiri cyo kwishyura cyatsinzwe na Byishimo Valua ku ishoti rikomeye  yateye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ishimwe Pierre ananirwa gukuraho umupira uruhukira mu izamu amakipe anganya ibitego 2-2, amakipe yombi yakomeje guhiga igitego cy'itsinzi ariko ikipe ya APR FC ikarusha ikipe y'umutoza camarade gusatira  Mu minota 74" APR FC yakomeje gusatira binyuze muri barutahizamu bayo ariko ntibyagira icyo bitanga kuko iminota 90" yarangiye amakipe yombi acyinganya bongeraho iminota 6" nayo isonzwa amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Nyuma yo kunganya na bugesera ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 37, irusha Al Hilal SC ya Kabiri amanota atatu ifite imikino itatu y’ibirarane mu gihe Bugesera FC yagize amanota 21 ku mwanya wa 12 mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Etincelles yatsinze Musanze FC igitego 1-0, naho Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS ibitego 3-1.

kwamamaza

Bugesera fc yitendetse kuri APR FC

Bugesera fc yitendetse kuri APR FC

 Feb 7, 2026 - 22:58