Dr Patrice Motsepe yitabiriye inama yiga ku mpinduka z'igikombe cya africa 2027

Dr Patrice Motsepe, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yamaze kugera i Dar es Salaam muri Tanzania aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi ya CAF igiye kwiga ku ngingo zikomeye zirebana n’Igikombe cya Afurika cya 2027 cyizabera muri afurika y'iburasirazuba mu biguhu bitatu Tanzania, Uganda na kenya

kwamamaza

Iyi nama ibaye mu gihe hari impaka n’ibitekerezo byinshi ku hazaza h’Igikombe cya Afurika, cyane cyane ku ngingo ivuga ko irushanwa riteganyijwe mu 2027 rishobora kwimurirwa mu 2028, Ni icyemezo cyitezweho kugira ingaruka ku makipe y’ibihugu, abakinnyi, abafatanyabikorwa ndetse n’abafana Amakuru aturuka mu bayobozi ba CAF agaragaza ko kwimura iri rushanwa bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo gahunda mpuzamahanga z’umupira w’amaguru, imitegurire y’ibihugu bizakira amarushanwa, ndetse no kwirinda kugongana n’andi marushanwa akomeye ku rwego rw’isi, nyamara i Dar es Salaam, Dr. Motsepe avuga  iyi ngingo iza kwigwaho mu rwego ko icyemezo rwinyungu rusange z’umupira w’amaguru wa Afurika.

Agaruka kuri izi mpinduka mu gihe zaba zibaye Yagize ati: “Intego yacu ni uguteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika no kuwugira uw’icyitegererezo ku isi hose.”
Akomeza avuga ko kwimura Igikombe cya Afurika byaba ari intambwe isaba ubushishozi, kuko bishobora kugira ingaruka ku masezerano y’ubucuruzi, kuri kalendari y’amarushanwa ndetse no ku mikinire y’abakinnyi bakina ku migabane itandukanye ariyo mpamvu birigiye kwigwaho bigahabwa umurongo ugororotse.

Icyemezo cya nyuma kizaturuka muri iyi nama ya Komite Nyobozi, kikaba gitegerejwe  amatsiko menshi n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Ese Igikombe cya Afurika kizakinwa mu 2027 nk’uko byari biteganyijwe, cyangwa kizimurirwa mu 2028? Icyo kibazo ni cyo kiri mu maboko y’abayobozi ba CAF bateraniye i Dar es Salaam.

 Feb 13, 2026 - 12:19