
Putin yatangaje ko Uburusiya budatewe impungenge no kongera intwaro kwa OTAN
Jun 19, 2025 - 12:37
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko gahunda yo kongera intwaro n’ingengo y’imari y’ibihugu bigize OTAN (NATO) idateye igihugu cye impungenge, kuko ngo gifite “ubushobozi buhagije bwo kwirwanaho no guhangana n’icyo ari cyo cyose cyatuma kibangamirwa.”
kwamamaza
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Kamena (06) 2025, ubwo yari mu kiganiro n’abahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga i Saint-Pétersbourg.
Yagize ati: “Nta kongera kongera intwaro OTAN dufata nk’ikibazo kuri Federasiyo y'Uburusiya kuko dufite Ubushobozi bwo kwirwanaho no kwirindira umutekano. Duhora tunoza imikorere y'ingabo zacu no kuzamura urwego rw’ubwirinzi."
Aya magambo aje mbere y’uko haterana inama y’abakuru b’ibihugu bya OTAN izabera i La Haye mu Buholandi mu cyumweru gitaha, aho hitezwe ko hazaganirwa ku kongera ingengo y’imari ishyirwa mu by’umutekano, ahanini biturutse ku ntambara ikomeje hagati y’u Burusiya n’Ukraine yatangiye mu 2022.
Putin yemeye ko niba ibihugu bya OTAN byakongera ingengo y’imari y’umutekano bikayigeza kuri 5% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu, bishobora guteza "ikibazo runaka” ku Burusiya, ariko abona ko “ntacyo bifasha ibihugu binyamuryango ubwabyo."
Yongeraho ko “Tuzahangana n’icyo ari cyo cyose gishobora kudutera ikibazo. Ibyo nntibshidikanwaho.”
Perezida w’u Burusiya asobanura ko intambara yatangije muri Ukraine ari igice cy’intambara nini hagati y’u Burusiya na OTAN, avuga ko iri huriro ry’ubwirinzi riri gutera igitutu gikomeye ku Burusiya ku mipaka y'igihugu cye.
Ku bijyanye n’amahoro, yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro n’uwo ari we wese harimo na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ariko “ari uko byageze ku cyiciro cya nyuma cy’ibiganiro.”
Ati: “Niteguye guhura na buri wese, harimo na Zelensky. Ariko bigomba kuba ari intambwe ya nyuma y'ibiganiro bya nyuma."
Putin agaragaza gushidikanya ku bubasha bwa Zelensky, avuga ko “manda ye yarangiye mu kwezi kwa gatanu 2024 kandi nta matora ashobora kuba mu gihe igihugu kiri mu ntambara no mu bihe bya gisirikare.”
Yavuze ko U Burusiya bwanze icyifuzo cya Ukraine cyo guhita habaho agahenge kadashingiye ku bwumvikane, akavuga ko ibyo Ukraine isaba ari “ultimatum zidashobora kwihanganirwa.”
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


