TOUR DU RWANDA 2026: Umudage Moritz Kretschy yegukanye Tour du Rwanda 2026

Umudage Moritz Kretschy ukinira Ikipe ya NSN Development Team yegukanye Tour du Rwanda 2026, nyuma yo gusoza uduce umunani ariwe ukoresheje igihe gito kurusha abandi

kwamamaza

Kuri iki Cyumweru nibwo hasojwe Tour du Rwanda ya 2026 hakinwa agace ka nyuma kayo ka Munani nyuma yo gusoza utundi duce tuzengurka igihugu agace ka nyuma kakiniwe mu mujyi wa kigai aho kahagurukiye kuri KCC (Gutangira) -Gishushu- RDB- MTN HQ- Kabuga ka Nyarutarama- umuhanda wa UTEXRWA- umuhanda wo kuri Tennis Club-Frontier-Gold Club (inzira yo kwirukiramo)- SOS- MINAGRI- Meridien- KBAC-RIB HQ- Kimicanga- Kimihurura- (Kwa Mignone)- Umuhanda w'amabuye- Kabindi- KABC- KCC ku ntera y’Ibilometero 83,8,  aka gace ka nyuma katangijwe na  Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ndetse na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, wanatangije aka gace ka nyuma 

Aka gace katangiye abanyarwanda bashaka kuza kureba ko bakwegukana byibuza agace kamwe nkuko bari babisezeranyje abanyarwanda maze umusore witwa  Ngendahayo Jeremie wa May Stars acomoka mu gikundi bagitangira gusa aza kugarurwa na bandi, isiganwa ryakomeje maze uwitwa Bruno Martins wa Localiza yegukanye amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe kuri KCC ku kilometero cya 15,4.

Ndetse akomeza no gushaka uburyo yarwana no guhiga andi manoto yo mu misozi maze Bruno Martins yongera kwegukana amanota y'Umusozi wa Mbere yatangiwe ku kilometero cya 38,3. Uko isiganwa ryinjiraga mu bilometero bya nyuma nko igikundi cyagabanyaga ikinyuranyo cyarimo hagati yabo n’Abakinnyi babiri bari bari imbere, isiganwa ryakomeje abanyarwanda berekana ko bakunda igare cyane cyane ubwo bageraga nyabugogo hari hari abitabiriye gufana aba basore.

Isiganwa ryakomeje bagana muri metero za nyuma maze umunya-eritelea Henok Mulubrhan aza gusiga bagenzi be ubwo basatiraga umurongi usoza agace ka nyuma ubwo yacikaga abo bari barikumwe mu gikundi maze agera ku murongo ari uwa mbere yakoresheje Isaha imwe,iminota 59 n’amasegonda 37. Yakurikiwe na Cuylits Mauro wa Lotto- Groupe Wanty bakoresheje ibihe bimwe naho Marti Soriano Pau wa NSN Development Team wasizwe isegonda rimwe aba uwa Gatatu umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wa Team Amani aho yabaye uwa karindwi akaba yasizwe amasegonda atatu.

Hamaze guteranwa ibihe byose byakoreshejwe uwitwa Moritz Kretschy ukomoka mu Budage akaba akinira ikipe  ya NSN Development Team niwe wahise  wegukana  Tour du Rwanda ya 2026 nyuma y’uko yari yambaye umwambaro w’umuhondo kuva ku Gace ka Kane kavuye i Karongi kerekeza i Rubavu ubwo yabaga uwa kabiri, Ayegukanye akoresheje amasaha 23,iminota 8 n’amasegonda 48 akaba asiga iminota ibiri n’amasegonda 8 Adamietz Johannes wa Rembe| Rad-Net imukurikira, Ku rutonde rusange Umunyarwanda wasoreje hafi ni Niyonkuru Samuel wa Team Amani akaba yasoreje ku mwanya wa 16 akaba asigwa n’uwa mbere iminota itanu n’amasegonda 51.

 Mar 1, 2026 - 16:37